Bahati Makaca wamamaye cyane mu itsinda rya Just Family, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kunenga The Ben ku cyemezo yafashe cyo guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie mu gitaramo 'The NU-Year Groove' giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ye, Bahati yavuze ko kubona The Ben yifashisha Bruce Melodie ngo yuzuze Arena ari ukwicisha amazi bikomeye.
Bahati yagaragaje ko The Ben ari umuhanzi ukomeye ku rwego rwo kuba yakwikorera igitaramo wenyine, nk'uko byagenze mu mwaka ushize ubwo Arena yuzuraga bitewe n'abafana bamukunda.
Yavuze ko kuzana Bruce Melodie muri iki gitaramo byatumye The Ben akora amakosa atandukanye, harimo no gusubiza Melodie mu ndirimbo, ibintu Bahati avuga ko bitajyanye n'indangagaciro n'icyubahiro The Ben yari asanzwe azwiho.
Yongeyeho ko gusubiza Melodie byahaye uyu muhanzi umwanya wo kwerekana ko ashoboye, ndetse bishobora gutuma The Ben atakaza bamwe mu bafana be.
Bahati kandi yagaragaje impungenge ku bandi bahanzi bafatanyije na The Ben mu mushinga wa Press One, avuga ko bashobora kuba batishimiye uburyo The Ben yitwaye muri iyi minsi.
Uyu mushoramari muri sinema nyarwanda atangaje ibi muri iki gihe hakomeje kumvikana uguterana amagambo gukomeye hagati ya The Ben na Bruce Melodie, bombi bashimangira ko ari bo ba mbere mu muziki, inkundura yatangiye ubwo hategurwaga igitaramo 'The NU-Year Groove' kizabahuriza hamwe tariki ya 1 Mutarama 2026.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Indabo zanjye', intambara y'amagambo yongeye kubura hagati ya The Ben na Bruce Melodie nyuma y'iminsi n'ubundi bacyocyorana.
The Ben wari wirinze kugaragaza ko indirimbo 'Indabo zanjye' yayihimbiye Bruce Melodie, byaje kurangira abwiye itangazamakuru ko ari kugerageza gusubiza mugenzi we wamushotoye igihe kinini.
Source : http://isimbi.rw/the-ben-wicijishe-amazi-ubwo-wazanagamo-bruce-melodie-bahati-makaca.html