Umuhanzi Yampano yavuze ko Uwineza Diane wari umugore wanagaragaye bari kumwe mu mashusho y'urukuzosoni batandukanye burundu ndetse ko n'ubushuti busanzwe butagihari.
Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Yampano yavuze ko umubano we n'umukunzi we Uwineza Diane babanaga mu nzu nk'umugore n'umugabo wangiritse burundu ndetse ko n'ubushuti busanzwe butagihari kugeza ubu.
Ati 'Twaratandukanye burundu ntabwo tukiri kumwe nk'umugore n'umugabo ariko n'ubushuti busanzwe ntabwo kuko ntitukivugana cyangwa ngo duhure kuva twashwana, umubano wamaze kwangirika burundu kandi hashize igihe bibaye .'
Uworizagwira Florien wamenyekanye mu muziki nka Yampano wamaze no gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyaboneka' yanagaragaje ko muri uyu mwaka afite intego zo kuzashyira hanze album ye ya mbere yise 'On The World'.
Iyi album izaba igizwe n'indirimbo zigera kuri 15 biteganyijwe ko izashyirwa hanze bitarenze hagati ya Gicurasi na Kamena 2026.
Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo zose zizayisohokaho ari izizaba zaramaze gusohoka zirimo izisaga 7 zasohotse kuri EP 'Inkanda Vibe'.
Yampano yanahishuye ko yashinze inzu imureberera inyungu yise 'Wa Boi Music' mu rwego rwo kwirinda amakosa yamubayeho mu mwaka ushize yavuye kugambanirwa agashyirirwa hanze amashusho y'urukozasoni bikozwe n'abo bitwaga ko bakorana.
Ati 'Kuri ubu namaze gushinga 'Wa Boi Music' mu rwego rwo kugira ngo nirinde abantu baza bitwaje ko bamfasha mu muziki kandi atari abizerwa ari nabyo byavuyemo kugambanirwa ndetse n'ibindi byago byose nanyuzemo muri 2025.'
Nubwo yirinze kugira icyo abivugaho, kuri ubu bivugwa ko hari andi mashusho ya Yampano yongeye kujya hanze mu gihe abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bari kuburana mu bujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, nyuma y'uko baketsweho uruhare mu gusakaza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n'umugore we.
Indirimbo 'Nyabuneka' imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi makumyabiri n'umunani ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy'amasaha 12 imaze ishyizwe kuri shene ye.
Source : http://isimbi.rw/twaratandukanye-burundu-n-ubushuti-ntibugihari-yampano-ku-mugore-we.html