Ibibazo bitatu bireba umuryango mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu biganiro byahuje abadipolomate bakorera mu Rwanda kuri uyu Mbere, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, yavuze ko umuryango mpuzamahaga wakoze amakosa arimo kugabanya ingabo zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nubwo zitari zihagije, n'ingabo z'Ababiligi zisiga abantu bicwa.

Ni ibikorwa byose kimwe n'ibyabibanjirije, ngo byabaye mu gihe byagaragaraga ko Jenoside irimo kuba, ntihakorwa ibishoboka ngo ikumirwe, mu gihe raporo nyishi zemezaga ko Abatutsi barimo kwibasirwa.

Gusa yavuze ko umuryango mpuzamahanga wanateye intambwe zirimo kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanashyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwaciriye imanza abayikoze.

Nyuma y'ibyo ariko, ngo hari n'izindi nshingano ziwutegereje.

Yakomeje ati "Umuryango mpuzamahanga ufite inshigano zo gusaba ibihugu binyamuryango gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside, bikababuranisha cyangwa bikabohereza mu Rwanda."

Yavuze ko hari ibihugu byabikoze, ariko hari ahakirangwa umuco wo kudahana ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu bimwe, byanabahaye ubwenegihugu.

Dr Bizimana yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga unafite inshingano zo kwamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bigatanga amasomo mu mashuri kuri Jenoside kugira ngo byirinde ko yazongera kubaho.

Bamwe mu bakomeye ku mugambi wa Jenoside harimo imitwe y'iterabwoba nka FDLR, yakomeje kugaba ibitero ku Rwanda, ikanahungabanya umutekano w'igihugu iherereyemo.

Dr Bizimana yakomeje ati "Abahanga bagaragaza ko buri Jenoside yose ikurikirwa n'ibikorwa byo kuyihakana, yaba Jenoside yakorewe Abayahudi, Jenoside yakorewe abanya-Armenie n'izindi. Jenoside yakorewe abatutsi nayo ifite icyo kibazo, ku buryo bikwiye ko dufatayije twareba uko duhagarika ibyo bikorwa."

"Abanyarwanda baba mu mahanga bakoresha shene za YouTube mu kwigisha ivangura mu Rwanda, mu kugumura abaturage no guhakana Jenoside. Bari mu bihugu bitandukanye, bakoresha imbuga zitandukanye, nubwo bavuga ikinyarwanda mu bihugu bitacyumva, ariko bibangamiye ituze ry'igihugu n'ibikorwa byo kwibuka."

Ikibazo cya gatatu ngo ni icy'ibihugu kugeza ubu bitaremera gukoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanavuze ko nubwo byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu batemera iyo mvugo bagashaka gushyira imbere ko habayeho Jenoside ebyiri cyangwa bagashaka kuyita Jenoside yo mu Rwanda.

Bizimana yakomeje ati "Kwemera ukuri kwanyuze mu nkiko ni ikimenyetso gikomeye kandi tugomba kubyemera haba muri iki gihe, no kugira ngo tubashe gukumira ibyaha bikomeye bishobora kuba mu gihe kiriei imbere. Ntabwo haba ho kwirinda bya nyabyo niba hatabayeho kwemera ibyabaye."

Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko uruhare rw'akanama gashinzwe umutekano rukwiye kugarukwaho, kuko nka Ambasaderi Ibrahim Gambari wari uhagararariye Nigeria mu Umuryango w'Abibumbye, yasabye ko ingabo zari mu Rwanda zongerwa.

Nyamara ku wa 21 Mata, nyuma y'icyumweru kimwe gusa muri Kigali hari hamaze kwicwa abantu basaga 10.000, Akanama gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo kugabanya ingabo za MINUAR, hasigara abasirikare 270 bavuye ku 2100.

Ndiaye yavuze ko usanga ibyemezo by'akanama gashinzwe umutekano (Security Council) ari byo bihabwa agaciro kurusha iby'inteko rusange, ku buryo habayemo intege nke mu guha agaciro ikibazo cyihutirwaga.

Yanavuze ko umuryango w'abibumbye utagira ingabo, ku buryo n'izoherezwa mu butumwa bwawo usanga zigendera cyane ku mabwiriza y'ibihugu byazo.

Ibyo ngo byatumye ubwo ababiligi bicirwaga mu Rwanda, igihugu gifata icyemezo cyo kubacyura hirengagijwe ubutumwa bwabajyanye.

Aba bayobozi babanje gufata umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko hari amakosa umuryango mpuzamahanga ukwiye kuvanamo amasomo
Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Amb. Eduardo Octávio, wavuze mu izina ry'abadipolomate bagenzi be
Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, atanga ibitekerezo
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko ibihe byiza mu mubano n'u Rwanda biri imbere
Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, yashimye intambwe ubutabera bw'u Rwanda bumaze gutera
Ibi biganiro byitabiriwe n'abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Dr Richard Sezibera yagaragaje byinshi ku nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibi biganiro bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, akurikiye ibiganiro byatangwaga

Amafoto: Irakiza Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitatu-bireba-umuryango-mpuzamahanga-nyuma-ya-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)