Perezida Kagame yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Brazzaville - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu wagejeje Ijambo ku mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko abaturage b'u Rwanda na Congo Brazzaville bahujwe n'intego yo kubaka iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

Ati 'Abaturage b'u Rwanda n'aba Congo [Brazzaville] bahujwe n'intego imwe yo kugira igice gitekanye kandi giteye imbere. Duhuje kandi intego yo kuhuza ibihugu n'abaturage ba Afurika, tugakorera hamwe mu kubaka Umugabane ukomeye kandi uteye imbere.'

Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye guhazwa no kugaragaza intego z'iterambere ifite ariko ugasanga nta gishyirwa mu bikorwa, avuga ko imvugo ikwiriye kuba ingiro.

Ati 'Tuzi ibibazo Afurika ifite. Kandi tuzi n'ibisubizo [bikenewe]. Ikibura gusa ni uko dukorera hamwe, tukava mu mvugo tukajya mu bikorwa, [kandi] dufite ubushake bwo kwihutisha ibikorwa. Ntabwo dukwiriye guterwa ishema no kuvuga ibintu byiza gusa, bikamara imyaka myinshi, ariko ugasanga mu myaka myinshi iri imbere kuva uyu munsi, nubwo twavuze ibintu byiza, ariko nta byinshi twagezeho. Dukeneye kujya imbere tugashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, by'umwihariko ibyo twasezeranyije abaturage bacu.'

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye mu kwiteza imbere, ati 'Igihe kirageze kugira ngo dukore neza.'

Perezida Kagame kandi yavuze ko kwishyira hamwe kwa Afurika bikwiriye gushyirwamo imbaraga, ati 'Afurika yakomeje kuvuga kwishyira hamwe ndetse no kugira ubumwe kuva yatangira kubaho. Dukeneye gukomeza gutera intambwe vuba. Hakoreshejwe ubumenyi n'umutungo Umugabane wacu ufite, nta mpamvu yagatumye dukomeza kuba aho turi uyu munsi.'

Umukuru w'Igihugu yatanze urugero ku Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba uherutse kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ingenzi kuko iyo imiryango y'ubucuruzi iteye imbere, bigira ingaruka nziza ku iterambere rya Afurika muri rusange, ari nabyo bizihitisha ishyirwa mu bikorwa by'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Agaruka ku bijyanye n'umutekano, Perezida Kagame yashimiye mugenzi wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N'Guesso ku ruhare yagize mu gukemura ibibazo by'intambara bimaze igihe muri Libya, aho yari akuriye Akanama k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuri icyo kibazo, ati 'U Rwanda na Congo bishyigikiye ubushake bwo gukemura ibibazo bikomeye bigihari, birimo ibyo mu gace ka Sahel, Ethiopia na Somalia.'

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu nka Centrafrique na Mozambique, avuga ko ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda 'Turi gukorana na Mozambique mu gushaka ubufasha bw'inyogera, bukenewe mu kurinda ibyiza byagezweho ndetse no gutuma haboneka amahoro n'umutekano by'igihe kirekire, bikenewe kugira ngo iterambere rigerweho.'

Byitezwe ko ku munsi wa kabiri w'Urugendo rwa Perezida Kagame, azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo BraZzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n'amatsinda y'abayobozi bakuru ku mpande zombi. Ku ruhande rw'u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n'abandi.

Nyuma y'iyi nama, hazasinywa amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubufatanye mu guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse ndetse n'ubukorikori.

Harimo kandi amasezerano azasinywa mu guteza imbere inzego z'umuco n'ubuhanzi, guteza imbere ubumenyi bushingiye ku burere mboneragihugu, guteza imbere imikino n'ibindi.

Perezida Kagame azasoza uruzinduko rwe ku itariki ya 13 Mata.

Perezida Kagame yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Brazzaville



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagejeje-ijambo-ku-nteko-ishinga-amategeko-ya-congo-brazzaville

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)