Ibyihariye ku mubano w'u Rwanda na Congo n'amahirwe y'ishoramari ari i Brazzaville - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo gihugu rushingiye ahanini ku mubano n'ubushuti bugaragara hagati y'u Rwanda na Congo-Brazzaville, by'umwihariko hagati y'abayobozi b'ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Sassou N'guesso, akazanageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu.

Abanyarwanda baba n'abakorera muri Repubulika ya Congo bagaragaje ko uruzinduko rw'Umukuru w'Igihugu i Brazzaville rusobanuye byinshi haba ku gihugu nabo ubwabo muri rusange.

Rwiyemezamirimo Rwantabana Venant ukorera ibikorwa by'ubucuruzi i Brazzaville yagize ati 'Ni ibyishimo kuba Perezida wacu aje gusura iki gihugu twagiye gukoreramo ibikorwa by'ubushabitsi. Kuba dukorera i Brazzaville ni uko Perezida Kagame aba yaragiye akadukomangira, akadusabira inzira tukabona aho tujya gukorera.'

Ibyo tuzi ku mubano w'u Rwanda na Congo
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n'ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z'u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

Ibihugu bitanu muri 11 bigize CEEAC ari byo Cameroun, Gabon, Guinee équatoriale, Tchad na Repubulika ya Centrafrique nibyo birebererwa na Ambasade y'u Rwanda i Brazzaville. Kuri ubu Mutsindashyaka Théoneste wagiyeyo mu 2020, niwe ufite izo nshingano zo guhagararira u Rwanda muri ibyo bihugu.

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y'ubuhahiharane n'ubufatanye mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n'uburobyi.

Ni mu gihe kompanyi y'indege y'u Rwanda, RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yagendereye Congo-Brazzaville bwa mbere mu 2014, aho yari mu ruzinduko rw'akazi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Congo-Brazzaville muri Nzeri 2019, yari yitabiriye inama ihuza Abakuru b'Ibihugu, bigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Invest in Africa Forum-IAF).

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y'ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n'imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Biruta Vincent na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n'abikorera, Denis Christel Sassou Nguesso.

Amahirwe y'ishoramari ahishiwe Abanyarwanda i Brazzaville

Rwantabana Venant ni umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka myinshi bakorera i Brazzaville kuko mu 2012, nibwo yatangiye kujyanayo ibicuruzwa muri icyo gihugu abivanye mu Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko ajyayo bwa mbere yari mu itsinda ryajyaga gucuruza inyama muri icyo gihugu bazivanye mu Rwanda gusa ngo nyuma yaje kubona ibindi bicuruzwa bikenewe muri icyo gihugu kandi bikorerwa mu Rwanda.

Muri rusange ku Banyarwanda bifuza gukora ubucuruzi i Brazzaville bashobora kujyanayo inyama z'inka, icyayi, ikawa n'ibindi.

Mu 2018, itsinda ry'abashoramari barangajwe imbere n'Ubuyobozi rw'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, ryagiriye uruzinduko i Brazzaville kureba amahirwe y'ishoramari ari muri icyo gihugu.

Gashirabake Albert, ni umwe muri abo bacuruzi bagiye muri Congo kureba amahirwe y'ishoramari ari muri icyo gihugu ndetse nyuma yaje gusubirayo mu bikorwa by'ubucuruzi bw'ibyo kurya no kunywa binyuze muri 'Alimentation' ndetse n'akabari.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kugeza ubu bakorerayo ibikorwa by'ubucuruzi bwa Made in Rwanda aho barangura ibikorerwa mu Rwanda bakajya kubicuruza muri icyo gihugu.

Ati 'Ibyo tujyanayo birimo ikawa, jus, icyayi, ifu y'imyumbati ya Kinazi n'ibindi byinshi kandi abakiliya baraboneka cyane. Ni ahantu heza ho gukorera ubucuruzi numva ko Abanyarwanda bashobora kureba uko bakwinjira kuri iryo soko.'

Uretse aba bacuruzi ariko hari amakuru IGIHE yamenye y'uko igihugu cya Congo-Brazzaville giherutse guha u Rwanda ubutaka bwa hegitari zirenga 2000.

Kuba igihugu cya Congo-Brazzaville ari igihugu kinini kandi gifite abaturage bake [gifite ubuso bungana na kilometero kare 342.000, mu gihe abaturage ari 5.657.000] ni amahirwe abikorera bo mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro nk'uko byasobanuwe na Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael.

Shyaka yagize ati 'Ubundi amahirwe ari muri kiriya gihugu ari mu buhinzi, ni igihugu gifite ubutaka bunini kandi abaturage baho ni bake, andi mahirwe ahari ni uko ari igihugu gikora ku nyanja.'

Yakomeje agira ati 'Abanyarwanda bashobora kujyayo bagahinga ibintu byinshi birimo n'ibitera hano kuko ubutaka bwa hariya burera cyane ko butari bwahingwaho. Ibyo bahinze bashobora kubicuruza kuko buriya Abacongomani ntabwo bahinga.'

Avuga ko nk'ubu umunyarwanda aramutse agiye akorora inka hariya muri kiriya gihugu yabona ubutaka buhagije bwo kororeraho, akabona ubwatsi kuko hari amashyamba menshi n'igice kinini cy'ubutaka budahingwa.

Yakomeje agira ati 'Ikindi abaturage ba Congo bafite amafaranga, urabona twari dutangiye kujyanayo inyama, ni ukuvuga niba amashyamba ya Congo abantu baramutse boroyeyo, bakagira inyama, hariya inyama ziragurwa cyane kandi na RDC, ni abantu bakeneye inyama.'

Hari icyo abacururiza i Brazzaville basaba Leta

Rwiyemezamirimo wese washoye imari muri Congo-Brazzaville muzaganira azakubwira ko Umunyarwanda wageze muri kiriya gihugu iyo azi icyo ashaka akora kandi agatera imbere.

Ibi bijyana no kuba imisoro icibwa abanyamahanga bakorera muri Congo-Brazzaville idahanitse, kwandikisha ikigo cy'ishoramari cyangwa icy'ubucuruzi muri icyo gihugu byoroshye ndetse bikaba akarusho ku Munyarwanda, bikiyongera ku kuba hari umutekano waba uw'abantu ndetse n'ibyabo.

Rwantaba ati 'Kiriya gihugu nta kibazo na kimwe wagiriramo kuko njyewe nakigezemo mu 2012, ariko nta kibazo cy'umutekano nigeze ngira, nkora ibikorwa byanjye nta nkomyi. Niba Perezida wa Repubulika agiyeyo rero urumva ko hari na byinshi biriyongeraho.'

Rwantabana avuga ko kugeza ubu Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, PSF, Ibigo birimo RDB na NAEB n'izindi nzego zifasha cyane Abanyarwanda bakorera ubucuruzi, ubushabitsi n'ibindi bikorwa byaba iby'ubuhinzi n'ibindi.

Ku rundi ruhande ariko yaba Rwantabana ndetse na Gashirabake bagaragaza ko hakiri ikibazo cyo gutwara ibintu biva mu Rwanda bijyanwa muri Congo ahanini bitewe n'ibiciro ibyo bicuruzwa byishyura muri RwandAir.

Rwantabana ati 'Ibiciro biracyari hejuru, keretse wenda tugize amahirwe kuko ubanza RwandAir irimo kubishakira umuti wenda tukaba twabona indege nini itwara imizigo.'

Abanyarwanda baba i Brazzaville bagaragaza ko hari ibicuruzwa birimo amafi, imbaho zikoze mu biti bitandukanye n'ibindi bishobora kuvanwa muri kiriya gihugu bigacururizwa i Kigali.

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Congo Brazaville ku manywa yo kuri uyu wa Mbere
Mu 2013 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwe rwa gatatu muri Congo Brazaville
Muri Nyakanga 2021, nibwo Ambasaderi Mutsindashyaka yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Congo
Umujyi wa Brazzaville uri mu Mijyi ikorerwamo ubucuruzi cyane muri Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-mubano-w-u-rwanda-na-congo-n-amahirwe-y-ishoramari-ari-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)