Ntabwo ukubaho kwacu tugukesha abandi - Dr Sezibera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, mu kiganiro Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yagiranye n'abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Ni ibiganiro byagarukaga ku bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, intambwe zimaze guterwa n'imbogamizi zikigaragara.

Dr Sezibera yagarutse ku mpamvu zikomeye zazamuye umwuka wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uruhare umuryango mpuzamahanga wabigizemo.

Yavuze ko mbere y'umwaduko w'Abakoloni, u Rwanda rwanyuraga mu makimbirane menshi ariko rwari rutarahura n'ashingiye ku bwoko, ko byaje mu kinyejana cya 20.

Ahanini ngo rwarwanaga intambara zo kwagura igihugu cyangwa kurwanira ingoma.

Nyuma ni bwo haje abakoloni b'Abadage igihe gito, baza gusimburwa n'Ababiligi bafata u Rwanda nk'indagizo y'Umuryango w'Abibumbye.

Abakoloni b'Ababiligi bafatanyije n'abapadiri bera bari mu gihugu, ngo bazanye amavugurura yubakiweho ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside mu 1994.

Dr Sezibera yavuze ko imirimo y'ubuyobozi yagenewe ubwoko bumwe, ari nabyo byakurikijwe mu burezi.

Yakomeje ati "Ahagana mu 1920-1930, u Bubiligi bwayoboraga u Rwanda mu izina ry'Umuryango w'Abibumbye bwazanye amavugurura yagenaga ko ba shefu, ba su-shefu, abayobozi bose kuva hejuru kugeza hasi muri iki gihugu, bigomba gukorwa n'Abatutsi. Ni yo mavugurura yakozwe."

"Icyo gihe Abahutu bose, ba shefu, su-shefu, n'abayobozi bo hasi bakuweho, igice kimwe gusa ni cyo cyari cyemerewe kujya mu buyobozi. Ku rundi ruhande, urwego rw'uburezi narwo rwashingiwe ku bwoko, hashyirwaho amashuri yihariye yigagamo abana b'abayobozi baturukaga mu gice kimwe, Abatutsi."

Uko kugendera ku moko ngo byaje kwimakazwa, ku buryo umuntu adashobora kubuhindura.

Dr Sezibera yakomeje ati "Ahagana mu mpera z'ubukoloni dusatira ubwigenge, habayeho ibibazo bikomeye."

Muri icyo gihe ngo Abahutu bagize imbaraga, mu 1950 hatangira kubaho amashyaka ashingiye ku bwoko, by'umwihariko mu 1956/57 ubwo havukaga MDR Parmehutu.

Nubwo ubwoko bwari bumaze kuba iturufu ikomeye, umwe mu bayobozi baryo Balthazar Bicamumpaka ngo yaje kuvuga ko "uko twumva Abahutu, bihuye n'abakennye bose, ku buryo Umututsi ukennye na we aba ari Umuhutu."

Ibyo ngo byerekana ko nubwo bakoreshaga iturufu y'amoko ngo bagere ku butegetsi, bashidikanyaga ku gisobanuro cy'ubwoko.

Kugera mu 1960 ngo byari bimaze kugaragara ko amoko ari ikibazo gikomeye muri politiki, kandi abakoloni b'Ababiligi barabishyigikira.

Mu 1959 mu Rwanda hishwe Abatutsi benshi bazira ubwoko, biza gukomeza mu 1963, 1973, biza no kugera mu 1994 bimaze kuba ibintu bisanzwe.

Dr Sezibera ati "Kugendera ku moko mu burezi byarakomeje, amashuri makuru na za kaminuza, bikagenda bigenerwa ubwoko bumwe cyangwa akarere. Ni ibyo Abanyarwanda bavanye mu murage w'ubukoloni, biza kongererwa imbaraga n'ubutegetsi bwa Habyarimana."

Ibyo byose ngo byavanye u Rwanda mu kuba igihugu cyateraga imbere, gishyize hamwe, birugira igihugu gicitsemo ibice, "cyuje urugomo na Jenoside kugeza mu mpera z'ikinyejana cya 20."

Amasomo nyuma y'imyaka 28

Ubwo Jenoside yatangiraga, ibihugu byinshi byatereranye u Rwanda, ahubwo bimwe bishyigikira Habyarimana kugeza ubwo Abatutsi benshi bishwe.

Dr Sezibera yavuze ko hari amasomo menshi u Rwanda rwavanye mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Amasomo ni menshi kandi turacyiga, ntabwo turahagarara. Ariko ndibanda kuri make, ntekereza ko isomo rikomeye Abanyarwanda bize ni uko kubaho kwacu tutagukesha abandi. Ariko nanone, ni uko Isi atari yo igomba kugena igihe n'uburyo dupfamo."

Ibyo ngo bijyanye na gahunda u Rwanda rwashyizeho zigamije kwishakamo ubushobozi.

Dr Sezibera yakomeje ati "Gahunda yo kwigira twashyizeho no kwiyemeza kwigenera ahazaza hacu ni ibi bishingiyeho. Isomo rya kabiri ryabaye ko gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bifite inyungu nyinshi kandi ko ugutatanta gutera ibihombo byishi."

Aho ngo ni ho hashingiwe gahunda nka Ndi Umunyarwanda kandi zagize uruhare mu kongera kwiyubaka k'u Rwanda.

Yakomeje ati "Kandi tuzabikomeza."

Uruhare rw'abafatanyabikorwa

Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko u Rwanda ruha agaciro abafatanyabikorwa mu iterambere, kandi ni ibintu rushyiramo imbaraga nyinshi.

Ni ingingo ikomeye mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko u Rwanda rwamaze kurenga gahunda yo kugendera ku nkunga rukimakaza iy'ubufatanye.

Yakomeje ati "Bagenzi banjye bari hano biteguye kubaka ubufatanye bukomeye, kurangiza inshingano, kandi turi mu gihe kidasanzwe kirimo ibibazo birimo COVID-19, imihindagurikire y'ibihe, ni ibibazo twiteguye guhangana nabyo dufatanye."

"Tuzi ko mufite ubuyobozi bwiza, mufite ubushake, kandi natwe dufite ubushake bwo kunoza inshingano zacu mu nyungu z'abaturage mu Rwanda, nta n'umwe usigaye inyuma."

Yavuze ko hari n'ibintu bigikeneye gukorwaho ibihugu byose bifatanyije, harimo kurwanya imvugo z'urwango no kongera ibiganiro kuri Jenoside bigirwamo uruhare n'abantu benshi barimo impuguke.

Yakomeje ati "U Rwanda ni urugero rwiza rw'uburyo ubuyobozi bwiza cyane, imiyoborere inoze, bishobora kugira impamo icyizere abantu bafite. No ku bijyanye n'ubukene, bwari 77% muri kiriya gihe baza kugera kuri 38%, bashoboye kugabanya ubukene, ariko hari byinshi bigikenewe kugira ngo hatagira usigara inyuma."

Yavuze ko bijyanye n'uburyo Abanyarwanda benshi bari munsi y'imyaka 35, imbaraga nyishi zikwiye gushyirwa mu gushakira amahirwe abagore n'urubyiruko.

Ndiaye yanavuze ko ishoramari ry'amahanga ari ingenzi cyane, uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere (NST1), bibarwa ko izatwara miliyari $40.

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Aishatu Aliyu Musa, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye, kandi rukomeje kwitwara neza mu nzego zose.

Ati "Afurika ikwiye gukomeza gushyira hamwe mu kurwanya ibi bibazo byose, kugira ngo tubashe kugera kuri byose."

Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, yavuze ko nyuma ya Jenoside hari ibibazo by'ibikorwaremezo byari bikenewe mu gutanga ubutabera, hakorwa impinduka nyinshi mu mategeko ndetse havanwaho igihano cy'urupfu.

Muri icyo gihe ariko ngo ibihugu bimwe ntabwo byumvaga ko mu Rwanda hatangirwa ubutabera, bigatuma kohereza abakekwaho ibyaha rimwe na rimwe bigorana.

Uru rwego ngo rwagombaga kubakwa guhera ku busa, ariko ubu hari intambwe ikomeye imaze guterwa.

Dr Richard Sezibera wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga na Major mu Ngabo z'u Rwanda mu batanze ikiganiro
Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, mu kiganiro kuri uyu wa Mbere
Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Roland Pryce, akurikiye ikiganiro cyagenewe abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inyigisho Mboneragihugu, Julienne Uwacu, yitabiriye ibi biganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-ukubaho-kwacu-tugukesha-abandi-dr-sezibera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)