#Kwibuka28: Ishavu rya Ally Soudy wari ufite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya 28 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu 1994 yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu minsi ijana, igasiga ibikomere mu mitima ya benshi. Ally Soudy ari mu basigiwe ibikomere bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko Ababyeyi be, Sekuru na Nyirakuru n'abandi bo mu muryango we bishwe abyirebera n'amaso ye. 

Mu kiganiro cyihariye Ally Soudy yagiranye na inyaRwanda.com, yavuze ishavu n'agahinda aterwa n'uburyo ababyeyi be biciwe mu maso ye afite imyaka 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yagaye abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ananenga cyane abakomeza kugoreka amateka.

Yagize ati: ''Kenshi iyo nibutse uburyo Mama umbyara, Sogokuru wandeze na Nyogokuru biberaga za Kabuga, aba-Tantes batagira ingano, aba Oncles banjye, aba Cousins n'aba Cousines benshi, abari abaturanyi bacu ndetse n'umuryango mugari wanjye bose bishwe urw'agashinyaguro, ibi njye ubwanjye, nari mfite imyaka 10, nabibonesheje amaso yanjye. Abishe narabiboneye bamwe nari nanabazi ari inshuti za Mama ndetse izindi ari izanjye nubwo nari umwana.''

Mu gahinda kenshi Ally Soudy yakomeje ati: ''Abishwe bamwe ndabazi n'icyo bavugaga ko baziraga naracyumvaga kuko nanjye ubwanjye nasimbutse urupfu kenshi, nshimire ahubwo Imana yabandinze, abo bicanyi. Hanyuma ukajya kumva umuntu aratinyutse ngo abo bose bikururiye urupfu, cyangwa ngo habayeho ubwicanyi na Genocide igamije ikindi! Ni bwo mpita nibaza nti 'ese aba bose bishwe ni nde wari warahisemo kuvuka no kuba icyo bavuga babiciraga? Byibura se ni nde muri bo wari unazi ibya politike?'''.

Ally Soudy yahamagariye abanyaRwanda gutangira kuvuga ku byabaye. Ati: ''Igihe ni iki ngo njye nawe dutangire tuvuge ukuri ku byabaye kandi bamwe twabonesheje amaso yacu. Hari igihe duceceka ngo twibereho mu mahoro bakagira ngo ntituvuga cyangwa ntitubazi ibyo bakoze. Twese hamwe dukomereze umujyo umwe wo kubaka u Rwanda rushya ariko nanone dusabira ubutabera ku banze kumva no guhinduka batazatoza u Rwanda rw'ejo inabi.''

Ally Soudy ababyeyi be bishwe afite imyaka 10

Ally Soudy arasaba abantu bose kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116276/kwibuka28-ishavu-rya-ally-soudy-wari-ufite-imyaka-10-muri-jenoside-nuburyo-yiciwe-ababyeyi-116276.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)