Ishobora no gufata abantu ikabahitana: Indwara y'ubuganga yibasiye inka zo mu majyepfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo ndwara izwi nka Rift Valley Fever bavuga ko ikomeje kwibasira inka zabo ikabateza igihombo kuko zimwe zipfa naho izindi zikaramburura.

Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo kugira umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bigize umubiri nko mu kanwa no mu mazuru.

Ni indwara ifata n'andi matungo yuza arimo ihene n'intama kandi ifata n'abantu.

Umwe mu borozi wo mu Karere ka Gisagara witwa Harerimana Joseph, yavuze ko inka ye yishwe n'ubuganga babimenye nyuma kuko yagerageje kuyivuza babura indwara. Gusa ngo hari ibimenyetso yagaragaje.

Ati 'Amatwi ibanza kuyarebesha inyuma ariko ukabona ziratutubikana ku mazuru no ku munwa noneho nyuma hakaza amaraso, ukabona iracika intege ntirya neza, nyuma y'umunsi umwe ntabwo iba ikirya kugeza ipfuye.'

Inka ye ikimara gupfa basanze inyama zayo zo mu nda zabaye umukara, amaraso yagiye mu gifu no mu mara.

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka naho mu cyumweru gishize hagaragaye inka yarwaye ubuganga irimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Ni icyorezo kimaze igihe mu Rwanda ariko nticyaherukaga kwibasira inka nk'uko biri kugaragara muri iyi minsi.

Amakuru mashya ahari yemeza ko mu byumweru bibiri bishize cyatangiriye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, kiza kuboneka no mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Muhanga na Ruhango two mu Majyepfo.

Umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) ushinzwe kurwanya indwara, Dr Nteziyaremye Vedaste, muri Sitatiyo ya Rubona, yabwiye RBA ko mu mirenge ikomeje kwibasirwa n'iyo ndwara hafashwe ingamba zigamije kuyikumira zirimo no gufunga amasoko y'amatungo.

Yagize ati 'Amatungo yose ari mu gace kanduye agomba kuguma aho yororewe kandi muri icyo gihe cyose nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi.'

Uturere dutandukanye turimo Nyanza na Huye twamaze gutanga amatangazo amenyesha aborozi ko bagomba kwitwararika bagakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya ubuganga no kubukumira.

Mu Karere ka Nyanza amwe mu masoko y'amatungo yafunzwe kugeza igihe icyo cyorezo kizaba kitakihagaragara.

Muri Huye aborozi basabwe kwitabira gahunda yo guteza umuti wica imibu ikwirakwiza iyo ndwara hakurikijwe uko gahunda iteye muri buri kagari no gukingiza inka zose iyo ndwara.

Umworozi wese ubonye inka ifite ibimenyetso birimo kuva amaraso mu mazuru cyangwa kuramburura n'ibindi biyiranga arasabwa guhita abimenyesha veterineri umwegereye.

Aborozi bose basabwe gukomeza kororera mu biraro naho abavuzi b'amatungo bose bibutswa kwambara ibikoresho byabugenewe mu gihe bari gukora ku itungo ryaketsweho ubuganga.

Ikindi ni uko nta tungo ryemerewe kuva aho ryororewe rijyanwa ahandi mu gihe nyiraryo adafite icyemezo gitangwa n'umuvuzi w'amatungo cyerekana ko nta burwayi rifite.

Ubuganga ni indwara ifata amatungo ikaba ikwirakwiza n'imibu cyangwa amasazi arya amatungo, ishobora no gufata abantu ikanabahitana bityo bakaba basabwa kwirinda.

Kugeza ubu nta mibare y'inka cyangwa amatungo magufi yishwe n'ubuganga igaragazwa kuko hagikorwa ibarura harebwa n'ayamaze kuyandura kugira ngo avurwe.

Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y'ubuganga harimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishobora-no-gufata-abantu-ikabahitana-indwara-y-ubuganga-yibasiye-inka-zo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)