Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bimwe inguzanyo bahagurukije CLADHO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamiryango CLADHO yandikiye HEC (High Education Council) imenyesha Minisiteri y'Uburezi na Minisitiri w'Intebe, ikibazo cy'abanyeshuri basaga 400 bari mu gihirahiro ku  birebana n'inguzanyo basabye ntibayihabwe ntibanamenye icyashingiweho ngo bayimwe.

Dr Safari Emmanuel umuyobozi wa CLADHO(Ibumoso) na Dr Rose Mukankomeje umuyobozi wa HEC (Iburyo)

 Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa 11 Mata 2022, iragira iti :

 "Madame Muyobozi Mukuru,

Impuzamiryango  iharanira  uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ''CLADHO'' irashimira Leta y'u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu kugeza uburezi kuri bose  ndetse  no gushishikariza abanyarwanda bose kwiga , ariko kuba  hari  abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mbere ya 2021 basaga 400 bari mu gihirahiro ku  birebana n'inguzanyo basabye ntibayihabwe ntibanamenye icyashingiweho ngo bayimwe ; kuba abo banyeshuri  bari bemerewe buruse yo kwiga na HEC nkuko bigaragara kuri application  forms zabo,bakishyura amafaranga yo kwiyandikisha muri za IPRCs bari bemerewe kwigamo ndetse bakanatangira amasomo yabo bakaza kwangirwa kwiga nyuma babwirwa ko system yemereye abantu benshi barenze ubushobozi bw'abagomba kwishyurirwa ;CLADHO irasanga uru rubyiruko rutahawe inguzanyo kandi rwaremerewe buruse ruri mu rujijo bityo ikaba isaba HEC na Minisiteri ibashinzwe  gufasha aba banyeshuri bose bagahabwa amahirwe angana yo kwiga hadashingiwe ku gihe barangirije kubera ko atari nabo bakoresheje iyo systèm yabemereye bourse ikongera ikazibambura.

Ubusabe bwa CLADHO bushingiye ko :

  • Uru rubyiruko rumaze igihe rutakamba mu nzego zitandukanye zirimo HEC ariko rukabura igisubizo,
  • Uru rubyiruko nta bushobozi rufite bwo kuba rwakwiyishyurira ishuri , icyizere cyabo kikaba gihagaze kuri iyo nguzanyo dore ko babanje kubaha urwandiko rubemerera inguzanyo bakitegura, bakiyandikisha ndetse bagatangira no kwiga nyuma bakaza kubona urundi rwandiko rubahakanira inguzanyo,
  • Nta tegeko rigaragaza uburyo abarangije mbere badakwiye guhabwa amahirwe yo kubona inguzanyo kimwe nka bagenzi babo batarangirije rimwe,
  • Ingingo ya 8 yo mu itegeko No 44/2015 ryo kuwa 14/09/2015 rigenga inguzanyo na buruse bihabwa abanyeshuri :

Buri mwaka , Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo ikora urutonde rw'abahabwa inguzanyo ikarushyikiriza Ikigo cy'imali.

Iteka rya Minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze rigena uburyo n'ibishingirwaho kugira ngo abanyeshuri bemererwe inguzanyo.

Dushingiye ku biri mu ngingo yavuzwe hejuru ndetse no ku byo iteka rya Minisitiri risanzwe rishingiraho mu kugena abanyeshuri bemerewe inguzanyo ,twabasabaga gufasha abanyeshuri bavuzwe haruguru kubona inguzanyo hadashingiwe ku mwaka barangirijemo amashuri yabo yisumbuye kuko biragaragara ko buri mwaka hasohoka urutonde rw'abemerewe inguzanyo na buruse bityo hatakabaye hashingirwa ku mwaka basabiyemo inguzanyo na buruse ahubwo bose bakwiye guhabwa amahirwe angana hatarobanuwe.

Nk'Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, tukaba twanabasabaga gutanga amakuru ahagije ku kibazo twagaragaje hejuru  kugira ngo abanyeshuri batangiye kwiga bige batuje. Mu gihe tugitegereje igisubizo cyanyu cyiza, tubashimiye kubyakira neza. "

 Iyi baruwa yashyizweho umukono na Dr Emmanuel SAFARI

Umunyamabang Nshingwabikorwa wa CLADHO

 

The post Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bimwe inguzanyo bahagurukije CLADHO appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/11/abanyeshuri-barangije-amashuri-yisumbuye-bimwe-inguzanyo-bahagurukije-cladho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)