#Kwibuka28: PSP yahanuye urubyiruko ku myitwarire irukwiye mu guhangana n'abahakana Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside kandi urubyiruko ruhanzwe amaso nk'urukwiye guhabwa imbaraga mu kwigobotora ingaruka zasizwe na Jenoside, kongera kubaka igihugu ndetse no guhangana n'abagoreka amateka igihugu cyanyuzemo.

Aha ni ho Ubuyobozi bw'Ishyaka ry'Ubwisungane bugamije Iterambere (PSP) bwahereye busaba Abaturarwanda by'umwihariko urubyiruko gushyira imbaraga mu guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, yavuze ko urubyiruko rugomba kumenya amateka igihugu cyanyuzemo kuko ari yo arufasha kuzirikana aho rwavuye n'aho igihugu kigana.

Ati 'Urubyiruko rukwiye gukurikira ibiganiro bitangwa hirya no hino mu midugudu no ku bitangazamakuru. Ni ngombwa ko rwima amatwi abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo rugashyira imbaraga mu kwerekana ukuri kw'amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.''

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere, kuri ubu ubutumwa bwinshi busigaye bunanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga. Aha ni ho abahakana n'abapfobya Jenoside banyura, bakitwikira umutaka w'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, bakagerageza guhakana ukuri kw'ibyabaye no gutoneka abarokotse Jenoside.

Ibi bikorwa kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside babitambamire ntibivugwe uko byagenze.

Nkubana yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda kuvoma ibiri ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abagize uruhare muri Jenoside cyangwa iz'abashyigikiye ihakana n'ipfobya.

Yagize ati 'Icyo dusaba urubyiruko ruri mu Rwanda n'urwo mu mahanga ni ukwima amatwi abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Rukwiye gukurikira ibiganiro bitangwa ku bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse rukitabira gahunda zo kwibuka. Aha ni bwo ruzamenya amateka y'ukuri, ruyashingireho rwubaka ejo heza hazaza.'

Mu butumwa bwe, Nkubana yanashimye Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikongera kubaka u Rwanda rudaheza cyangwa ruvangure abarutuye.

Yashimye umuhate Leta yashyize mu kubaka no gusana igihugu cyari cyasenywe, kigasigara nta buye rigeretse ku rindi mu mfuruka zacyo zitandukanye.

Yakomeje ati 'Abarokotse Jenoside bahuye n'ibikomere byo ku mubiri no ku mutima. Turashimira ubuyobozi bwiza bw'igihugu bwababoneye amacumbi, bakaba bavuzwa. Abato bakomeje amashuri biyubakamo icyizere cyo kongera kubaho.'

Kuva ku wa 7 Mata 2022, u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bikorwa bizamara iminsi 100 byahawe insanganyamatsiko igira iti 'Twibuke Twiyubaka'.

Ishyaka ry'Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, ryashinzwe mu 2003. Ni rimwe muri 11 yemewe mu Rwanda. Politiki yaryo ishingiye ku kwimakaza ubwisungane, ubutabera n'iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.

Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, yasabye urubyiruko kutareberera abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka28-psp-yahanuye-urubyiruko-ku-myitwarire-irukwiye-mu-guhangana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)