Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeye barimo Bull Dogg, Diplomat, Juno Kizigenza... Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi Nyarwanda bakunzwe, kuri uyu wa Mbere basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva bakanunamira imibiri ihashyinguwe.

Guhera tariki ya 7 Mata u Rwanda n'inshuti zarwo zinjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakaba bihurije hamwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022 bajya Kwibuka abazize Jenoside aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Abahanzi barimo Bull Dogg, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, Diplomate, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active na Confy bunamiye imibiri ishyinguwe muri uru Rwibutso.

Aba bahanzi bakaba basobanuriwe amwe mu mateka agize uru Rwibutso, ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguranywe ndetse yanakoranywe byatumye ubuzima burenga miliyoni bw'inzirakarengane buhagendera mu minsi itarenze 100.

Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguwe ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/bamwe-mu-bahanzi-nyarwanda-bakomeye-barimo-bull-dogg-diplomat-juno-kizigenza-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)