RTDA igiye gukemura ikibazo cy'imitungo y'abaturage yangijwe n'ikorwa ry'umuhanda wa 'Nyanza-Bugesera' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo muhanda wa kilometero 66 wari waratangiye kubakwa mu 2019 biteganyijwe ko uzarangira mu 2022 ariko guhera muri Nzeri 2021 imirimo yarahagaze ku gice cya Nyanza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko hari imitungo yabo yagizweho ingaruka n'ihagarikwa ry'imirimo, bagasaba ko yasubukurwa byihuse kuko biri kubadindiza mu iterambere.

Ubuyobozi bwa RTDA, bwavuze ko umubare munini w'abaturage bo muri Bugesera bamaze kwishyurwa mu gihe mu gice cy'Akarere ka Nyanza na bo hari abo dosiye zabo zamaze kwigwaho ku buryo bagiye gutangira kwishyurwa.

Kugeza ubu ariko hari abamaze kwishyurwa mu Karere ka Bugesera, aho amadosiye 763 yishyuwe arenga miliyari 1,8 Frw.

Ni mu gihe hari amadosiye y'abaturage babaruwe mu Karere ka Nyanza batari bishyurwa. Bose hamwe ni 190 bakaba bagomba kuzishyurwa agera kuri miliyoni 677Frw.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yagize ati 'Abo bamaze kubarurwa muri Nyanza bagiye gutangira kwishyurwa muri iki gihe cya vuba.'

Yakomeje agira ati 'Ikibazo cyari cyabayeho ni uko hari hataraboneka ingengo y'imari ariko hakabaho n'ikibazo cy'uko twari tutarabarura imitungo yabo ariko ingengo y'imari igiye kuboneka muri iyi ngengo y'imari ivuguruye.'

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza watangiye kubakwa mu 2019, uturuka mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba ugera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfoi wambutse Bugesera ku ntera y'Ibirometero 130.

Mu Murenge wa Muyira w'Akarere ka Nyanza, kuri ubu ni ho imirimo yo gukora igice cy'uyu muhanda muremure cyiswe Kibugabuga-Shingiro-Gasoro igeze.

Abaturiye umuhanda Nyanza-Bugesera bagiye guhabwa ingurane y'ibyabo byangijwe n'imirimo yo kuwukora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-igiye-gukemura-ikibazo-cy-imitungo-y-abaturage-yangijwe-n-ikorwa-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)