Jali: Umugabo yateye umugore we icyuma kubera ifuhe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Tatu n'igice z'ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare 2022, ni bwo uyu mugabo yashyamiranye n'umugore we birangira amukubise icyuma.

Uyu mugabo usanzwe abagira amatungo Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, akimara gutera umugore we icyuma yahise yiruka aburirwa irengero ndetse inzego z'umutekano zitangira kumushakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Jali, Ruzindana Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yateye icyuma umugore we bapfa kumushinja ko afite abagore benshi.

Yagize ati 'Yamuteye icyuma mu ijoro ry'ejo ku wa Gatatu ahita atoroka. Bapfaga amakimbirane bahoraga bagirana. N'ejo bundi twagiyeyo tugiye kuyahosha kuko bahora bapfa ko umugabo ngo afite abagore benshi.'

Yongeyeho ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe.

Nyuma y'amasaha make uyu mugabo ateye umugore we icyuma agahita atoroka, yafatiwe i Kabuye mu Murenge wa Jabana ahagana saa Kumi z'umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare 2022.

Umugore yatewe icyuma nyuma yo gukimbirana n'umugabo we amushinja kumuca inyuma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-umugabo-yateye-umugore-we-icyuma-kubera-ifuhe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)