Nyirabahire wigisha abagore koga mu Kivu yiteje imbere ahereye ku 3500 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyirabahire w’imyaka 40 atuye mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni umugore ufite indangagaciro yo gukunda umurimo no gufasha bagenzi be kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kubigisha koga mu Kiyaga cya Kivu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko gutera imbere uhereye ku mafaranga make bishoboka, akitangaho urugero.

Yagize ati “Ikintu cya mbere ni ugutinyuka, ugakora. N’iyo yaba amafaranga make agira icyo akugezaho. Nagiye nkora utuntu twinshi dutandukanye, hari aho nize muri Kaminuza i Kibungo muri INATEK, nacuruzaga amakara, ngacuruza ifu, ngacuruza amabere y’ibitoki, kuko haba ibitoki byinshi.’’

“Nabikoraga ndi umunyeshuri, ndi umudamu, mfite n’uruhinja. Byarandihiraga n’umugabo akanyunganira birumvikana ariko rwose byamfashije gukodesha inzu no gufotoza impapuro zitangwaho amasomo [Syllabus].’’

Icyo gihe yabonaga abagore bagenzi be ntacyo bakora we yinjira muri ubwo bucuruzi ahereye mu mafaranga make.

Ati “Natangije amafaranga 3500 mu 2004, umugabo wanjye yari ayanyoherereje mbona ninyarya mpita nyamara. Naranguye ibitoki kandi hari imbere ya kaminuza, ndadandaza. Uwo munsi ayo naranguje narayabonye hasigara ibitoki byo kurya.”

Mu gihe umubare munini w’abarangiza kaminuza baba bahanze amaso Leta, n’abikorera bategereje guhabwa akazi, Nyirabahire we nyuma y’imyaka ibiri arangije kaminuza yaretse akazi ajya kwikorera.

Ati “Ntabwo najya kwaka akazi kuko kwikorera ni ibya mbere. Nagiye mbona amafaranga menshi kandi nyakuye mu kwikorera, hari aho nakoreye Leta nk’imyaka ibiri ariko nabwo ayo yampaye igishoro gifatika cyo gukomeza kwikorera.”

Nyuma yo kureka akazi ka Leta yacuruje inanasi, ari naho yaje guhurira n’abagore bacuruza isambaza akajya azirangura akazijyana i Kigali.

Kugeza ubu aracyacuruza isambaza, abifatanya no kwambika abageni ndetse afite na Papeterie.

-  Uko yinjiye muri siporo yo koga no kwigisha bagenzi be
Nyirabahire avuga ko buri mugoroba we n’abagore bakorana siporo yo koga bahurira ku Kivu.

Mu mpera z’icyumweru ni bwo iyi siporo yitabirwa cyane ku buryo aho bogera ushobora kuhasanga abantu bagera kuri 50 barimo abaje koga n’abaje kubyiga.

Yagize ati “Gukora siporo yo koga byongera umuntu imbaraga. Ni yo siporo ya mbere ukoresha ingingo zose z’umubiri, urugingo rwose rurakora. Ba badamu bagira inda nini (ibinyenyanza) ziragabanuka, biruhura mu bwonko.’’

Uyu mugore ugeze ku rwego rwo koga ahantu hareshya na kilometero, ashishikariza abantu kujya bakora siporo yo koga, kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.

Ati “Iyo ubitangiye uba ufite ubwoba, amazi araza ukumva uri kujyana nayo, ariko uko ugenda umenyera tukakwigisha kureremba, tukakwigisha koga, uhereye kuri metero nke, ukongera ukagaruka ku nkombe ugeraho ukajya woga nk’ifi.”

Yasobanuye ko mu ikipe y’abo bogana hari abatanga ubuhamya usanga barahageze barwaye imigongo, ikaba yarakize kubera siporo yo koga, abagore bari barwaye amavi agakira ndetse n’abari bafite ibibyimba muri nyababyeyi bavuga ko bakize.

Nyirabahire Thérèse avuga ko ibibikorwa bye byose iyo abiteranyije abibarira agaciro kari hagati ya miliyoni umunani na miliyoni 10 Frw.

Nyirabahire Thérèse yigisha abagore koga mu Kiyaga cya Kivu
Nyirabahire Thérèse yiteje imbere ahereye kuri 3500 Frw none ageze kuri miliyoni 10 Frw



source : https://ift.tt/30FMcUx
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)