U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku buringanire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama iteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 17 na 20 Nyakanga mu 2023 aho izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitandatu baturutse hirya no hino ku isi.

Mu nama nk’iyi igiye kubera muri Afurika, haganirwa ku ngingo zitandukanye harebwa ibibazo bikibangamiye uburinganire bw’abagabo n’abagore, haba mu burenganzira bwabo, ubuzima bw’imyororokere, imibereho n’ibindi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira iyo nama, nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Women Deliver ribigaragaza.

Ati “Ni ishema ku Rwanda kuba rugiye kwakira iyi nama. Byerekana ko ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere uburinganire ziri gutanga umusaruro.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi buzagerwaho ari uko abantu bose bagize amahirwe ku butabera, uburenganzira bwa muntu, serivisi z’ubuzima n’andi mahirwe atuma abantu babaho batekanye.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Kigo cy’Abanya-Canada gishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Joshua Tabah, washyikirije Minisitiri Bayisenge inkoni igaragaza ko Women Deliver Conference izabera mu Rwanda, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba abantu baturutse mu bihugu bisaga 165 hirya no hino ku Isi bazahurira i Kigali.

Yavuze ko ari undi mwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo ziteza imbere abagore.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin, yavuze ko iyi nama ije ikenewe cyane by’umwihariko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ingaruka zatewe na Covid-19.

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyazanye ingorane zikomeye ku bagore n’abakobwa, kikaba gishobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu buringanire n’ubwuzuzanye. Twumva ko ubuvugizi n’ishoramari mu bijyanye n’uburinganire ari ingenzi cyane ngo ingamba zagiye zifatwa zishyirwe mu bikorwa”.

Women Deliver Conference 2023 izitabirwa n’abasaga 6.000 imbonankubone, mu gihe abandi bagera ku bihumbi 200 bazayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni inama byitezwe ko hejuru y’ibibazo byugarije uburinganire n’iterambere ry’abagore, izanagaruka ku guha urubuga amatsinda y’abantu akunzwe guhezwa mu muryango.

Women Deliver yateguye iyi nama yijeje ko izakomeza gukurikiranira hafi ibijyanye n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo abazitabira inama bazayikorera mu mutekano.

U Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori



source : https://ift.tt/3lbchlR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)