Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bacuruza ’mukorogo’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe barimo uwabwiye itangazamakuru ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka yatangiye ubucuruzi bw’amavuta atemewe, yafatanywe ubwoko 10 bw’ayiganjemo aya mukorogo.

Yavuze ko amwe yayahabwaga n’abantu bayakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, andi akayahabwa n’abayakura muri Uganda.

Yagize ati ”Polisi yamfashe tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo insanze aho ncururiza mu Nyakabanda. Aya mavuta ya mukorogo nyazanirwa n’abagore bayakura muri Congo ariya ya Movit Jelly nyazanirwa n’umuntu uyakura muri Uganda, bose simbazi mbona bayazana nkayagura.”

Undi na we yavuze ko abapolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 bamusanze aho yacururizaga mu Isoko rya Kimisagara bakamusaka bagasanga afite amoko atandatu y’amavuta ya Mukorogo na Movit.

We avuga ko yari amaze umwaka wose acuruza ayo mavuta, yavuze ko hari abantu bagendaga bayamuzanira buhoro buhoro.

Abafashwe bemera ko bashutswe n’inyungu iri muri ayo mavuta birengagiza ko barimo gukora icyaha.

Umwe yagize ati ”Ndimo kwicuza, aya mavuta nayashoyemo amafaranga menshi ariko ubu nta kundi ndahombye. Ubutumwa naha abandi bacuruzi baba bacuruza aya mavuta ni uko babireka kuko byangiza ubuzima bw’abantu bikanaguteranya n’igihugu kuko ntabwo yemewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yashimiye abaturage batanze amakuru, agatuma bariya bantu bafatwa. Yaburiye abakwirakwiza amavuta n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha.

Ati ”Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ari nayo adufasha gufata aba bantu.”

CP Kabera yanakanguriye abantu kwirinda kwisiga amavuta yose yaciwe ku isoko ry’u Rwanda kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

Ati ”Ariya mavuta azwi ku izina rya mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. Turasaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakatumenyesha aho acururizwa kugira twamagane abayacuruza.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi yataye muri yombi abagabo bafashwe bacuruza amavuta atemewe mu Rwanda



source : https://ift.tt/3FtoOsu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)