Icyo wamenya ku ihohoterwa rishingiye k'ubukungu #Rwanda #RwOT

webrwanda
1







Ihohoterwa rishingiye k' ubukungu ni ihohoterwa rikorwa n'umwe mu bashakanye bagakoresha nabi umutungo wo murugo no kuwusesagura bagamije gukenesha umugabo cyangwe umugore. 

Akenshi iyo hatekerejwe ihohoterwa ryo murugo bibanda cyane ku magambo cyangwe ibikorwa bibi umwe mubashakanye ashobora gukorera undi. Ariko nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi 90% by'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, zifite aho zihuriye n'ubukungu.

Cyane muri ibi bihe, isi yahuye n'akaga ka COVID19 yaturutse mu mujyi wa wuhan mu bushinwa, ubukungu bw'isi yose bugahungabana, aho biteganijwe ubwiyongere bwa za gatanya hagati y'abashakanye. 

Abashakanye barakangurirwa kumenya no kw'iyita cyane ku bimenyetso bigaragaza guhohoterwa mu b'ukungu ku buryo byabarinda ingaruka mbi zirimo no gutandukana kwabo, gucana inyuma, n'izindi hohoterwa, Ibimenyetso by' ihohotera rishingiye k'ubukungu ni ibikurikira :


1) Kudashaka gukora

Iyo umwe mubashakanye adashaka gukora ngo afashe mugenzi we kuzuza inshingano mu by'ubukungu z'urugo aba ari ikimenyetso cy'ihohoterwa rishingiye k'ubukungu.

2) Gusesagura umutungo

Iyo umwe mu bashakanye ahisha cyangwa asesagura umuntugo w'urugo mu bihe bikomeye nk'ibi bya COVID19 kandi atabikoreye aba ari ikimenyetso cy'ihohoterwa rishingiye ku b'ukungu.

3) Kutazigamira umuryango

Kw'izigamira n ibisaba amafaranga menshi, niyo wazigama igiceri cy'ijana mu cyumweru ariko uwo muco urinda umuryango ibihe bikomeye. Iyo urugo rudafite kw/izigamira guhoraho ruba ruri mukaga rwo kuzatandukana igihe ubukungu bwazaba buhungabanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bisaba by'ibuze umuryango kugira ubuzigame bungana na Miliyoni 2 z'amanyarwanda (zihoraho), kugirango ubashe guhangana n'imihindagurike y'ubukungu.

4) Kutita ku icungamutungo (Comptabilite)

Gukoresha amafaranga utitaye kuyasohotse n'ayinjiye, no kutagira budget bishira umuryango mu kaga ko guhungabanwa n'ibura ry'amafaranga.


Ibi ni ibimenyetso bine bikomeye mu bigomba kw' ibandaho hagati y'abashakanye kugirango birinde ihohotera rishingiye k'ubukungu.


Source : godforabetterlife



Post a Comment

1Comments

Post a Comment