Mureke abakinnyi babohoke, Seif nahise mubwira ngo ngwino dukine umupira - Eirc Nshiyimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma yo kumenya ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y'igihugu, yamuhamagaye akamubwira kugira imbaraga ubundi akaza bagakina umupira, icya ngombwa ngo ni uko akora ibyo akora kandi akaza akamuha umusaruro.

Niyonzima Olivier Seif yari mu ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye na Kenya muri Kenya umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, warangiye Kenya itsinze 2-1.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo nibwo hagiye hanze itangazo rihagarika uyu mukinnyi mu ikipe y'igihugu igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi.

Batangajwe ko uyu mukinnyi umukino ukirangira yahise asohoka ajya mu kabari gufata rimwe kandi bari babujijwe, ni mu gihe atanagarutse kuri hoteli kugeza mu gitondo abandi barinda bamusiga ku kibuga cy'indege, byabaye ngombwa ko asigarayo aza nyuma.

Uyu mukinnyi kandi hakaba haragiye hanze amashusho ye ari mu kabyiniro yahuje urugwiro n'abakobwa.

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko we icyo areba ari umusaruro Seif amuha, n'aho ibyo yakora byose ni ibimureba ngo ntabwo ari umupolisi wo kumurinda.

Ati 'Mureke abakinnyi bumve babohotse, niba Seif yarakoze biriya hari n'abandi bakora ibirusha biriya, ahubwo mumushyigikire niba byagenze kuriya ni umuntu, ni inde udakosa hano?'

'Icyangombwa tugomba kumuba hafi, nahise muhamagara ndamubwira ngwino dukine umupira, ikibi ni uko yakora biriya akaza ntankinire neza, icya ngombwa ni uko agomba kumpa umusaruro ibindi ntabwo ndi umupolisi we wo kumukurikirana.'

Amakuru avuga ko Seif ubwo yasigwaga muri Kenya, ikipe ye ya AS Kigali ari yo yamufashije imugurira itike agaruka mu Rwanda kuko yari umukeneye cyane ngo aze kuyifasha mu mikino ya shampiyona harimo n'uwo baraye batsinzemo Gorilla FC 1-0.

Eric avuga ko icyo apfana na Seif ari umusaruro gusa nta kindi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mureke-abakinnyi-babohoke-seif-nahise-mubwira-ngo-ngwino-dukine-umupira-eirc-nshiyimana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)