Kigali: Batatu bafashwe bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafatanwe bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora ibyo byangombwa harimo mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu biro n’udukoresho tubikwaho ibintu (External hard disks).

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

Umwe mu bafashwe yemeye ko we na bagenzi be bishoye mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano bagamije kubona amafaranga.

Yagize ati” Njyewe ubundi nigisha gutwara imodoka i Nyamirambo ahitwa kuri tapis rouge, nafashwe ngerageza gufasha abanyeshuri banjye kuzabona impushya za burundu bitabagoye. Mugenzi wanjye yaranyegereye ansaba ko namwoherereza abanyeshuri bakeneye Perimi ngo aborohereze kuzibona. Narabyemeye kuko nacyekaga ko ari umupolisi.”

Yakomeje avuga ko yari yizeye ko abo banyeshuri bazabona perimi za nyazo kuko mugenzi we yari yaramubeshye ko ari umupolisi. Yavuze ko bitabahiriye kuko bafashwe batarasohoza umugambi.

Uwafashwe yiyita umupolisi yavuze ko atari umupolisi n’ubwo bagenzi be bari bazi ko ari we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati” Aba bantu barimo uwiyitaga umupolisi bakoraga ibyangombwa bitandukanye birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga bakazigurisha abaturage. Polisi yarabashakishije barafatwa, turagira ngo dutange ubutumwa ku muntu wese wijandika mu byaha nk’ibi uko yabikora kose azafatwa abibazwe.”

Yakomeje avuga ko umwe muri abo bantu yahoze ari umupolisi ariko ubu atakiri we kuko yarirukanwe biturutse ku myitwarire ye mibi. Yagiye akorana n’abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga ndetse na bamwe mu bantu bakora inyandiko mpimbano.

CP Kabera yakomeje akangurira abantu kuba maso kandi bakanyura mu nzira zemewe mu gushaka ibyangombwa.

Yagize ati” Abantu bagomba kuba maso kandi bagakurikiza amabwiriza. Aba bantu bagomba kubera isomo abandi ndetse n’ushaka ibyangombwa akanyura mu nzira zemewe, bakirinda inzira z’ubusamo zishobora gutuma bamburwa amafaranga yabo cyangwa bakagushwa mu byaha.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakurikizwe inzira z’amategeko ariko hakaba hakirimo gushakishwa abandi bakoranaga n’abafashwe.

Bafashwe babeshya abaturage ko batanga ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga



source : https://ift.tt/3AKpcQl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)