Iyo wiraye havamo no kwirata - Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame asaba abayobozi kwirinda kwirara
Perezida Kagame asaba abayobozi kwirinda kwirara

Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 y'Umuryango Unity Club Intwararumuri, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021.

Perezida Kagame yagarutse ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho, ariko anenga abakomeje kubisubiza inyuma, aho yasabye abari aho bose gushyiramo imbaraga iterambere ry'igihugu rikarushaho kwiyongera.

Yatanze urugero rw'uburyo bamwakira neza iyo yasuye ibindi bihugu, avuga ko hari ubwo atekereza ku bikorwa nabi bitewe n'abatita ku nshingano zabo, muri uko kumwakira neza batangarira ibyo u Rwanda rwagezeho, hakaba aho bimutera impfunwe.

Yagize ati “Njyewe hari ubwo ngera mu bindi bihugu bakambwira ngo eh ni wowe Perezida w'u Rwanda? Ndababwira nti.., mbura aho mpungira kubera ko mba nzi ibyo twirirwamo, nkavuga ni yeee mba mu Rwanda, bakavuga bati muri ibitangaza muri iki…, ngashaka aho njya, nkavuga nti, ese aba bantu bazi ibyo twirirwamo?”.

Arongera ati “Abantu muri za Minisiteri, abantu muri serivisI zose zitangwa nabi, abantu bazikubitiwe, bazitonganiye, bazitukiwe, twirirwa duhangana nabyo buri munsi, ese barabizi? Umunsi babimenye…! Ngatekereza nti Imana tugira, gusa na yo tutakwishimira cyane, Ni uko bazaza bagasanga abo duturanye na bo bari inyuma yacu gatoya cyangwa cyane”.

Perezida Kagame yabwiye abari aho ko bidakwiye ko umuntu yakwishimira kuvuka ko bamwogeza kuba ari igitangaza, kubera ko arutaho gato utameze neza, asaba abari aho kwirinda kwirara kugira ngo igihugu kidasubira inyuma.

Agira ati “Wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza ko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Ibyo hari uwo byashimisha, mba mbivugira rero kugira ngo tutirara, umuntu wiraye havamo no kwirata, havamo no gusubira inyuma na ka kandi kari kariho kakabura”.

Yasabye abari aho kuzirikana kurwanya ibibi bakora, bagerageza gukora ibintu bisabwa mu buryo burambye, mu rwego rwo gufasha abazamuka kuzakurikiza inzira nziza y'abababanjirije, avuga ko kugira ngo iyo mikorere myiza irambe, ari uko buri wese yakagombye gukora neza inshingano ze.

Ati “Turubaka umuco, turubaka igihugu, turubaka ubumwe, turubaka amajyambere n'umutekano ariko mu buryo burambye. Kugira ngo burambe ni uko ukuramo akarenge kawe, undi agashyiramo ake ariko mu nzira igana ahakwiye, u Rwanda aho rugeze tureke kurusubiza inyuma kandi icyarusubiza inyuma ni utuntu duto nk'utwongutwo, tutagiye tuturandura ngo tutuvemo. Bavuze gukundana, mugire gukunda igihugu, ukunde mugenzi wawe, ukunde umuturanyi, ukunde uwo mukorana”.

Arongera ati “Kandi gukunda ntabwo bavuze ngo ushake kuba nk'undi, oya baho ukwawe, uko umeze n'uko ushaka, ahubwo uhore uharanira kugira ngo utere imbere bibe byiza kurushaho, ibyo turamutse tubyumvise tukabiharanira byagufasha, kandi dufite ubushobozi bwose burangiza ibyo bibazo navuze. Ntaho wajya kugura intekerezo nzima, hari aho muzi bazigura? Hari aho wari wajya mu iduka ngo usange bacuruza intekerezo? Wenda uzahasanga ibitabo usome, ariko intekerezo ntabwo ziba mu bitabo”.

Perezida wa Repubulika yashimangiye ko kwimakaza umuco mu byo abantu bakora byose, ari byo bishobora kubagirira akamaro mu kazi kabo ka buri munsi kandi umuntu akamenya agaciro ka mugenzi we, avuga ko buri wese yagombye kubakira ku bigomba gukorwa akarushaho kubinoza, kugira ngo iterambere ry'igihugu ryiyongere.




source : https://ift.tt/3j9YCu8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)