Nyanza: Impamvu Gikundiro ku ivuko yahujwe no kurwanya isambanywa ry’abangavu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare iheruka gutangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza yerekana ko abangavu 130 batewe inda imburagihe mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Ibarura ryakozwe ryagaragaje ko muri ako Karere hari abangavu 147 batarageza ku myaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu mezi atatu gusa.

Mu gutangiza ubwo bukangurambaga, kuri Stade ya Nyanza habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Nyanza FC na Rayon Sports, urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu mukino wa Gicuti wabaye ku wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 wari no mu rwego rwo gutangiza gahunda yiswe “Gikundiro ku ivuko”.

Muri iyo gahunda Rayon Sports na Nyanza FC ku bufatanye na FXB Rwanda, bafatanyije mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, by’umwihariko isambanywa ry’abana n’abangavu.

Iyo gahunda y’ubukangurambaga izajya iba ngarukamwaka aho Ikipe ya Rayon Sports izajya ijya i Nyanza nk’ahantu yavukiye, ikine imikino ya gicuti ndetse inafashe ako Karere mu bukangurambaga butandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko Rayon Sports nk’ikipe yavukiye i Nyanza ndetse ikaba ifite abakunzi n’abafana benshi byoroshye cyane kugira ngo itange ubutumwa kandi bugere ku bantu benshi.

Ati “Ndagira ngo uyu munsi twishimire ko twangije gahunda yitwa Gikundiro ku ivuko. Ni igikorwa dutangije uyu munsi ariko kizaba ngarukamwaka kikaba kigamije gukomeza isano iri hagati ya Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza. Rayon Sports n’ikipe yavukiye i Nyanza, iba i Nyanza kandi n’uyu munsi irahaba nubwo ituye i Kigali. Tuyihoza ku mutima kandi nayo iduhorana ku mutima.”

Asobanura impamvu bahuje iki gikorwa n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa yagzie ati “Iki gikorwa twagitangije tugihuza n’insanganyamatsiko ivuga ngo twamaganye ihohoterwa by’umwihariko isambanywa ry’abana.”

“Mu by’ukuri guhuza Gikundiro ku ivuko n’iyi nsanganyamatsiko yo kurwanya ihohoterwa bifite imvano kuko Rayon Sport na Nyanza FC bafite abakinnyi b’inyangamugayo kandi bafite uruhare mu kwigisha Abanyarwanda benshi; iyo ubutumwa butanzwe n’umukinnyi bugera kure kandi bwafasha guhindura imyumvire. Nkaba nshimira umuryango wa FXB Rwanda nk’umuryango utari uwa Leta wadufashije gutegura uyu mukino ndetse n’iki gikorwa muri rusange.”

Mbere y’uko igice cya Kabiri cy’umukino gitangira ba Kapiteni b’amakipe yombi batanze ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa, by’umwihariko bamagana icyaha cyo gusambanya abana n’abangavu.

Umwe mu bakobwa wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa agaterwa inda imburagihe akiri muto, yavuze uko byamugendekeye n’uburyo byamusubije inyuma by’umwihariko ntashobore gukomeza amashuri.

Ati “ Nakorewe isambanywa nkiri muto nterwa inda ku myaka 17. Nabonaga nta makiriro, nta cyerekezo cy’ubuzima gusa umuryango wa FXB wamfashe mu bana babyaye bakiri bato baramfasha ndongera nsubira kwiga, none ubu natsinze ikizamini cy’umwaka wa gatatu. Ndasaba barumuna banjye kudahishira ababakorera ihohoterwa, bagatangira amakuru ku gihe bavuga ibari ku mutima kuko niwo musanzu wo gukumira isambanywa ry’abana.”

Mbere y’uko uyu mukino utangira, ikipe ya Rayon Sports yasuye Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari berekwa ibiranga umuco w’u Rwanda n’uko Abanyarwanda babagaho kera.

Nyuma y’umukino amakipe yombi yasinyanye amasezerano n’Umuryango utari uwa Leta wa FXB kugira ngo bajye bafatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga butandukanye.

Umukino wahuje Rayon Sports na Nyanza FC wari no muri gahunda yo kwitegura shampiyona haba mu cyiciro cya mbere kuri Rayon Sports ndetse n’icya kabiri kuri Nyanza FC aho ibi byiciro byombi bizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Gikundiro ku Ivuko izajya iba ngarukamwaka aho ikipe ya Rayon Sports izajya ijya i Nyanza nk'ahantu yavukiye ikahakinira imikino ya gicuti
Kuri Stade ya Nyanza habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Nyanza FC na Rayon Sports
Ni umukino witabiriwe n'abakunzi b'amakipe yombi
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele na we yakurikiye uwo mukino
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2 2
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane wari no mu rwego rwo gutangiza gahunda yiswe Gikundiro ku Ivuko
Uyu mukino wabaye mu gutangiza gahunda yiswe Gikundiro ku ivuko igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mbere y umukino Rayon Sports yasuye i Nyanza mu Rukali
Rharb Youssef ukomoka muri Maroc yigana uko kera mu Rwanda bakoresha urusyo gakondo
Mbere y'uko umukino utangira, ikipe ya Rayon Sports yasuye ingoro y'amateka y'abami mu Rukali

[email protected]




source : https://ift.tt/3DQvr78
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)