Umujyi wa Kigali umaze imyaka ibiri mu ‘nzibacyuho’ wagiriwe inama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki ni kimwe mu byagarutsweho muri Komisiyo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021.

Hashize imyaka ibiri hagiyeho itegeko rigenga umujyi wa Kigali, uyu munsi ntirirubahiriza bitewe n’uko imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo itarashyirwaho.

Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kuba ibi bitarakorwa abifata nk’aho Umujyi wa Kigali uri mu nzibacyuho kuko itegeko ritabiteganyaga.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bitoroshye kumva impamvu iyi nzibacyuho yabaye ndende, nyuma y’uko hemejwe ko uturere tw’umujyi wa Kigali duhuzwa.

Yavuze ko habayeho hashyizweho abahanga bategurira imbonerahamwe y’imirimo iganirwaho igihe kirekire, imaze gutangazwa mu Nama y’Abaminisitiri icyagombaga gukurikiraho kikaba ari ukugena imiterere n’ibisabwa buri mukozi ukenewe.

Ati “Birumvikana igihe ni kirekire, turimo gushyira itegeko mu bikorwa ariko nk’uko mubizi si akazi koroshye hari n’amateka dutegereje yo gushyira mu bikorwa iryo tegeko. Turasaba imbabazi kuba byaratinze ariko ibyo dushoboye ku ruhande rwacu turimo kubikora.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ibijyanye no kwemeza imiterere n’inshingano z’abakozi bateganyijwe bafatanyije na Minecofin, RALGA, Minaloc na MIFOTRA bizakorwa kuri uyu wa Gatandatu banemeranye ku ngengabihe yo gushyira abakozi mu myanya.

Depite Uwineza Beline yavuze ko nubwo Umujyi wa Kigali uri gukorana n’abafatanyabikorwa benshi kuri iki kibazo gikwiye gushishikaza ubuyobozi bwawo.

Ati "Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ubabaye ni we ubanda urugi’, Umujyi wa Kigali ndumva ari mwe mubabaye kurusha abandi mu kunoza imikorere y’abakozi, mwakagombye kubyihutisha kugira ngo mutazisanga mumaze imyaka itatu muri mu nzibacyuho; kandi ntacyo byabamarira na bya bindi twavugaga byo kunoza imikorere ntimuzabishobora nimudakemura icy’abakozi.”

Kwima amahirwe yo gupiganirwa amasoko kuri ba rwiyemezamirimo bato

Umujyi wa Kigali kandi watahuweho kubuza sosiyete zigitangira amahirwe yo gupiganira amasoko biciye mu kuzisaba uburambe kandi itegeko ribibuza.

Ubwo isuzuma ryakorwaga, Umujyi wa Kigali watanze ibisobanuro ko isoko ryitwa “Maintenance of sound and video system for the City of Kigali” ryasabaga isosiyete ifite ubuzobere buhanitse bitari gushoboka kuriha uwo ari we wese.

Imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi, Rugaza Julian, yemeye ko aya makosa yabayeho ariko ko batari basomye itegeko abisabira imbabazi.

Ati “Ni byo koko hari sosiyete twimye amahirwe yo gupiganira isoko; hari amasoko twatanze mu kwezi kwa gatandatu 2020 dusaba uburambe kuri sosiyete zitagombaga kubusabwa kuko tutari twasomye itegeko neza ngo tumenye ibirikubiyemo. Ibyo tukaba tubisabira imbabazi.”

Mukabalisa Germaine ati “Ubu koko Umujyi wa Kigali, uba mu Mujyi umwe na Minisiteri y’Ubutabera, ufite n’abanyamategeko, twakire igisubizo ngo ntibasomye itegeko neza? Ndashaka kumenya ubufasha baba bakeneye.”

Perezida w’Inama Njyanama, yavuze ko nta rwitwazo na rumwe babona kuba batarasomye itegeko cyangwa ntibarisome neza aboneraho no kubisabira imbabazi.

Ati “Icyumvikana kandi dusabira imbabazi ni uko tutakoze ibyo amategeko ateganya. Umuntu twimye amahirwe yashoboraga gushyirwa hamwe n’abandi agapiganwa agatsinda cyangwa agatsindwa, ni amakosa rero yabaye ku ruhande rwacu kandi twemera.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Ahubwo uwanabikurikirana neza, kwima umuntu amahirwe ni icyaha kiri mu masoko ya leta, turaza kureba amategeko abiteganya icyo avuga.”

Visi Perezida wa PAC, ati “Ubundi bagombye kuba batubwira abimye rwiyemezamirimo amahirwe yo kwinjira mu ipiganwa uko babakurikiranye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko, ni cyo twashakaga kumva kuruta ibindi.”

“Amahame agenga imitangirwe y’amasoko mu ngingo ya 6 y’itegeko rigenga amasoko ya leta harimo ibijyanye no gupiganwa, abashinzwe amasoko ni cyo kintu bazi kurusha ibindi ariko sinzi ukuntu ‘city manager’ yihandagaza akabivuga, Ni ukuri mwavuze ibintu bitari bikwiriye abantu bacunga iby’amasoko ya leta, ubwo turamenya uko aba bantu bagomba gukurikiranwa.”

Ikindi kibazo cyagaragajwe mu bifitanye isano no kutubahiriza amategeko ni icya rwiyemezamirimo wahinduye abakozi yatanze igihe cy’ipiganwa bitemejwe n’Umujyi wa Kigali.

Uyu rwiyemezamirimo yashyikirije Umujyi inyemezabuguzi zifite agaciko ka 560.000.000 Frw ku mirimo yo kubungabunga imihanda zemejwe n’abagenzuzi batari ku rutonde rw’abakozi rwa sosiyete y’ubugenzuzi yagaragaje igihe yapiganiraga isoko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko habayeho intege nke zo kutandika ibijyanye n’impinduka zabayeho kuko sosiyete ya mbere yavuyemo hinjiramo indi.

Inyubako y'Ibiro by'Umujyi wa Kigali



source : https://ift.tt/3nZv4Tp
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)