Ubuyobozi bwa Rulindo bwariye indimi mu gusobanura amakosa mu itangwa ry’isoko rya miliyoni 960 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni isoko rifite agaciro ka 960.111.957 Frw ryahawe rwiyemezamirimo utujuje ibisabwa nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

Abadepite bagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere bwahaye isoko utarikwiye kuko atari yujuje ibisabwa. Nyuma y’iminsi 18 buritanze bwandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bugisha inama niba iryo soko ryagumana urihawe dore ko atari no ku rutonde rw’abemerewe gupiganira amasoko ya Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yasobanuriye PAC ko iryo soko ryasheshwe burundu nyuma y’uko ibibazo byaryo byagejejwe no mu nkiko, yemeza ko uwari warihawe hari ibisabwa atari yujuje koko.

Ati “Mu by’ukuri icyemezo kigaragaza ko sosiyete itahombye ntacyo rwiyemezamirimo yari afite, ariko akanama gashinzwe amasoko kagihaye agaciro gake gafata kuba atakizanye nko kwibagirwa.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi niba mu karere kabo bafite uburenganzira bwo kwaka ibindi bisabwa “icyo cyemezo cyo bakagikuramo”.

Abadepite bagaragaje ko bitari bikwiye kutita ku cyemezo cy’uko sosiyete itahombye kandi igiye guhabwa isoko rya hafi miliyari y’amanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasobanuye ko hari hakozwe ubusesenguzi ku nyandiko zigaragaza uko sosiyete yahawe isoko yari ihagaze mu by’imari mu myaka itanu yari ishize akaba ari byo byatumye icyo cyangombwa kititabwaho.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yavuze ko ibyo bitumvikana ahubwo ko “harimo kwirengagiza”.

PAC yagaragaje ko isoko ryahawe rwiyemezamirimo mu gihe atagaragaraga ku rutonde rw’abemerewe guhatanira amasoko ya Leta, ibintu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yihamirije mu bisobanuro yatanze.

Abagize PAC bashimangiye ko ibibazo byagaragaye mu mitangire y’iryo soko byose byagizwemo uruhare n’akarere gusa kuko izindi nzego zirimo Urukiko rw’ubucuruzi rwagejejweho urubanza rw’uwo rwiyemezamirimo rutigeze rutegeka gutanga isoko, ndetse na RTDA ikaba yaratanze inama igihe yazisabiwe.

Ubuyobozi bwa Rulindo bwasabye imbabazi busezeranya ko amakosa nk’ayo atazongera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rulindo,Munyarukato Jean Baptiste yemeje ko uwari wahawe isoko hari ibisabwa atari yujuje koko



source : https://ift.tt/3CDJtbH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)