Yinjijwe mu iterabwoba ashimuswe; inkuru ya Yussuf, icyihebe cyafashwe mpiri na RDF muri Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore uvuka mu gace ka Nacala, avuga ko yinjijwe mu Mutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah, abihatiwe kuko atabyifuzaga.

Nacala iherereye mu Ntara ya Nampula mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mozambique. Ni agace gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 200 mu gihe intara karimo yo ituwe n’abarenga miliyoni.

Uyu musore yeretswe abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeli. Ubu afungiye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia aho Ingabo z’u Rwanda zimwe zikambitse.

Mu kubara inkuru y’uburyo yinjiye muri uyu mutwe w’iterabwoba, Yussuf asobanura ko yafashwe ari kumwe n’abandi bari kuroba.

We n’abo bafatanywe basanzwe bari kuroba bategekwa kujya mu bwato bw’abarwanyi b’uwo mutwe, bajyanwa mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

Yavuze ko bahageze bagashaka gusubira aho bavuye ariko bakabibuzwa ahubwo bakabwirwa ko batahashingura ikirenge.

Yagize ati “Baratubwiye bati ‘nimushaka imyambaro muzayibona hano, nimushaka ibyo kurya na byo muzabibona. Twarahagumye. Ubu sinshobora gusubira muri uriya mutwe.’’

Akigera Mocimboa da Praia aho uyu mutwe wari ufite ibirindiro bikomeye yahawe imyitozo ya gisirikare; aho yigishijwe kurasa akoresheje imbunda nini n’into nka RPG.

Avuga ko yinjiranyemo n’abandi, banafatanye imyitozo ariko bayisoje boherezwa ahantu hatandukanye.

Ati “Nagumye aho twatorejwe, nkahava rimwe na rimwe ariko nkagaruka. Umunsi umwe barambwiye ngo tugende, mbabajije ngo tujye he, bati ‘mu ntambara’.’’

Icyo gihe bari mu Gace ka Mbau ariko bahita bahavanwa berekezwa mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Mbau ni kamwe mu duce Ingabo z’u Rwanda zabohoye nyuma kuko ubwo zari zimaze gufata Mocimboa da Praia ku wa 8 Kanama 2021, ibyihebe byahise bihungira muri ayo mashyamba.

Ubwo bageraga muri aka gace we yoherejwe mu byihebe byasakiraniye n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu gace ka Palma.

Mu gihe cy’iyo mirwano ni bwo yafashwe mpiri n’ingabo z’u Rwanda, yitabwaho, avurwa ibikomere yagize.

Yakomeje ati “Muri iyo mirwano, ubwo njye nashakaga kurasa, imbunda yanjye yanze gukora. Muri ako kanya nahise negera inyuma, nshaka kuyitunganya neza, bahita bandasa ku kuguru, bagenzi banjye bahita bafata ya mbunda nakoreshaga baragenda. Barankuruye buhoro buhoro, bansiga mu ishyamba.’’

Yussuf yamaze iminsi itatu mu ishyamba ndetse nyuma y’aho yarivuyemo yerekeza Mocimboa da Praia.

Ati “Nyuma yo kugera hano [Mocimboa da Praia] nahasanze abasirikare baramfata, banzana hano. Nahuye na muganga, aramvura, ubu ndashima Imana.’’

Binjijwe mu ntambara babwirwa ko bagiye kurwanira "Islam"

Yussuf Abdala nk’umwe mu byihebe by’Umutwe w’Iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wayogoje Intara ya Cabo Delgado, yavuze ko ubwo yinjiraga muri uyu mutwe yabwiwe ko baharanira kurwanira uburenganzira bw’Idini ya Islam no kwigishwa amahame yaryo.

Mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iyi ntara, Ingabo z’u Rwanda zamufashe ari muzima ariko zimwitaho kuko yari yakomeretse.

Yagize ati “Bavuze ko ari idini ya Islam. Nta nyungu nabibonagamo. Kwinjira muri uyu mutwe sinabishakaga, ninjiyemo mbihatiwe kuko nafashwe ndi kuroba amafi.’’

- Yishe umuntu umwe

Uyu musore abajijwe niba mu mwaka yamaze akorana n’uyu mutwe hari abo yambuye ubuzima, yavuze ko yabwiwe kwica umuntu umwe.

Ati “Nari Libati, mbwirwa kwica umuntu umwe.’’

Nubwo yagize amahirwe yo kurokoka ibitero ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byagabye ku byihebe, ababarirwa mu 100 bamaze kubigwamo mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Kuva mu 2017 kugeza mu ntangiriro za 2021, ibyihebe bya Jamaat Ansar al-Sunnah, byigaruriye uturere dutanu mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

Ibyihebe byo muri uwo mutwe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Kuva muri Nyakanga, ingabo za RDF n’iza Mozambique zitangiye ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba, zigaruriye imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia twari mu maboko y’ibyihebe.

Yussuf yavuze ko ubwo yinjiraga mu nyeshyamba, yabwiwe ko baharanira kurwanira uburenganzira bw’Idini ya Islam no kwigishwa amahame yaryo
Yussuf Abdala yafashwe akiri muzima ariko yarakomeretse aravurwa



source : https://ift.tt/3o0XNXW
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)