PAC yasabye ibisobanuro Akarere ka Rulindo ku ishuri rya KISARO TVET riraza abanyeshuri hasi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabajijwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2021 ubwo PAC yakomezaga igikorwa irimo cyo gusaba ibisobanuro mu bigo n’inzego bya Leta byagarajwemo amakosa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

Iyo Raporo yarekanye ko Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kisaro TVET riri muri ako karere rimaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ridakoreshwa.

Nyamara amasezerano agaragaza ko ibikorwa byo kubaka icyiciro cya mbere byagombaga gusozwa ku wa 16 Mata 2018, icya kabiri kigasozwa ku wa 11 Gicurasi 2020 naho icya gatatu kigasozwa ku wa 15 Mata 2020. Afite agaciro ka miliyoni 889,217,706 Frw.

PAC yerekanye ko ubwo hakorwaga Raporo y’Umugenzuzi Mukuru muri Gashyantare 2021, hari ibyumba by’amashuri,ibyo kuraramo n’ibyo kuriramo bitari byagatangiye gukoreshwa. Nta gahunda yigeze igaragazwa y’abanyeshuri bateganyijwe kuhigira, uko ishuri rizakoreshwa n’amasomo azahatangirwa.

Icyo gihe ibyumba byo kuraramo nta marido yari mu madirishya yabyo n’ibitanda byari bitarashyirwamo.

Abadepite babajije ubuyobozi bw’akarere impamvu ibyo bikoresho bitarahagezwa abanyeshuri bakaba barara hasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Munyarukato Jean Baptiste, asubiza ko abana basanzwe matela zabo zirambikwa hasi bari abahabwa amasomo y’igihe gito (short courses) bari bafashwe muri buri murenge bigishwaga ubudozi n’ubwubatsi mu mezi atatu.

Yakomeje ati “Wari umuhigo w’akarere twari dufite tubona amashuri yaruzuye ibitanda bitaraza; turavuga tuti ‘ubwo ariya mashuri ahari, reka tuhahurize abana bose bo mu karere ka Rulindo mu gihe cy’amezi atatu bige, kuko hari hari matela zaba zifashishijwe.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi uko bajya kwigisha abana ibisabwa bituzuye ku buryo bahakura n’uburwayi.

Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel, yasabye PAC imbabazi ku bw’ayo makosa, ati “Mutubabarire ntabwo ari rwo rwego Umunyarwanda akwiye kuba yakoreraho”.

Umugenzuzi Mukuru yasanze ibyumba byo kuraramo muri Kisaro TVET bitagira ibitanda n'amarido, abanyeshuri bashyira matela hasi



source : https://ift.tt/3EM6dbB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)