Gisagara: Umusore umaze amezi atatu yaraburiwe irengero yasanzwe yarapfiriye mu mukoki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo musore w’imyaka 24 yari asanzwe aba kwa Se witwa Kanyarutoke Mathieux mu Mudugudu w’Akarangabo mu Kagari ka Mukomacara.

Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu baturanyi b’uwo muryango avuga ko yari asanzwe atemberera i Kigali akazana amafaranga.

Ku wa 25 Kamena 2021 yavuye mu rugo ahagana saa munani z’amanywa, ababyeyi bategereza ko agaruka baraheba bakeka ko yagiye gushaka amafaranga nk’uko yari asanzwe agenda.

Kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka ariko hashize nk’ukwezi ngo hari nimero ya telefone yahamagaye se umubyara, uyivugiraho avuga ko ari Ndayisenga ariko ngo ntiyavuga amagambo menshi ahubwo ahita ayikuraho.

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 abana bagiye kuvoma mu kabande ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba babona umurambo mu mukoki bahita bajya kubibwira ababyeyi.

Abaturage bahageze bahasanze umurambo wangiritse, ariko ngo barebye neza babona imyenda yari yambaye ari iya Ndayisenga bakeka ko ari we wahiciwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba koko uwo murambo ari uwa Ndayisenga ndetse n’icyaba cyaramwishe.

Ati “Amakuru twayamenye kandi RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko uwo murambo wahageze kandi twizeye ko biza kumenyekana.”

Bivugwa ko nta muntu uzwi wari ufitanye ibibazo na Ndayisenga ariko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uko yaba yarishwe.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Gisagara

[email protected]




source : https://ift.tt/3zzOG2g
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)