Ni urubanza rumaze iminsi ruburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze aho Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bane bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Mu iburanisha riheruka, Urukiko rwari rwafashe icyemezo cyo gutumiza Umuyobozi w'Akarere ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabiko kugira ngo bagire icyo bavuga ku makosa avugwa mu itangwa ry'amasoko.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ubwo urubanza rwasubukurwaga, aba bayobozi bari bahamagajwe, bitabye Urukiko bagira icyo barubwira ku makuru bari bakeneweho.
Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bitatu ; gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n'amategeko, gukoresha umutungo wa Leta nabi ndetse n'icyaha cy'itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu Murenge wa Rugarama hatanzwe isoko rya 5 402 596 Frw yo kugura ibikoresho byagombaga guhabwa abaturage bari bimuwe mu birwa bya Burera.
Nanone kandi mu Murenge wa Butaro wayoborwaga na Manirafasha Jean de la Paix, hubatswe Umudugudu wa Mulindi n'ikiraro cy'inka hakanagurwa ibikoresho byahawe abaturage b'uwo Mudugudu, byose ngo bigatwara agera kuri 16 55 524 Frw.
Ubushinjacyaha buvuga ko Manirafasha Jean de la Paix wayoboraga umurenge wa Bungwe yahaye isoko uwitwa Karambire Thierry ryo kubaka isoko riciriritse rya Banda rigatwara agera kuri 24 654 172 Frw ndetse agatanga n'andi asaga ibihumbi 506 Frw hishyurwa abakozi bubatse ku kigo cy'amashuri cya Bishenyi.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal wabajijwe n'Umucamanza ku birebana n'itangwa ry'ariya masoko avugwamo ibikorwa byo kunyereza bikekwa kuri Visi Meya, yavuze ko ubusanzwe Umurenge udafite ububasha bwo gutanga amasoko arengeje Miliyoni 10 Frw.
Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Ibingira Frank, wari wahejwe mu rukiko kugira ngo na we agire icyo abwira urukiko ku bijyanye n'ibyo byaha biregwa Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be, yavuze ko nta makuru afite ahagije kuko ari mushya mu nshingano.
Urubanza ruzakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021.
UKWEZI.RW