Ubuyobozi bwasibishije ifoto ya Jay Polly yari yashushanyijwe ku muhanda…Umva impamvu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igishushanyo cyari cyatumye Jay Polly yitirirwa uriya muhanda aho cyagaragariraga buri wese wabaga ahanyuze kabone nubwo yaba atekeregereye cyane.

Abari kuhanyura ubu, bari gusanga iki gishushanyo kitagirahari nyuma y'uko Umuyobozi w'Umudugudu w'Umushumbamwiza ndetse n'Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kanombe batanze itegeko ryo kugisiba aho cyari kiri hagasigwa irangi ry'umukara.

Uwisize Aime uyobora uriya Mudugudu, yatangaje ko kiriya cyapa batazi uko cyageze hariya nyamara ubusanzwe ibyapa byose bijya ahantu habonwa na buri wese, bibanza gusabirwa uburengaznira.

Yagize ati 'Ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya ahantu runaka bagisabira uburenganzira Umujyi wa Kigai ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk'umuyobozi w'Umudugudu nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiri aha, ni icya runaka,…'

Uyu muyobozi kandi avuga ko na ba nyiri inzu yari yashyizweho kiriya gishushanyo bahakanye ko batigeze babisabirwa uburenganzira. Ati 'Nta n'uwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho.'

Umunyabugeni Rwigema Abdul wari washushanyije iriya foto, yavuze ko na we yashenguwe no gusibirwa igihangano kuko yagikoze kimugoye kandi ko yumvaga kimuvuye ku mutima.

Atangaza ko nibura iyo amenyeshwa mbere y'uko gisibwa ariko ko yatunguwe no kwakira abantu benshi bamuhamagaraga bamubwira ko cya gishushanyo kitagihari.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Ubuyobozi-bwasibishije-ifoto-ya-Jay-Polly-yari-yashushanyijwe-ku-muhanda-Umva-impamvu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)