Ibibazo mu mushinga wa biogaz byongeye guteza impaka muri PAC: Izirenga 8000 mu gihugu ntizikora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka. Hubatswe Biogaz mu ngo zisaga ibihumbi 10 mu gihugu.

Mu 2014/2015 Leta yatanze asaga miliyari imwe mu mushinga wo kubaka ibigega bya Biogaz bisaga 3000, nyamara wari ukirimo ibibazo byinshi byatumaga udatanga umusaruro wifuzwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko uwo mushinga warimo amakosa atandukanye no kuba biogaz nyinshi mu zubatswe zitarakoraga ndetse n’abaturage bakaba batarabonaga aho basaba ubufasha.

Umwe mu myanzuro yafashwe na PAC ubwo yahamagazaga Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ngo zibobanure ku mpamvu zidindiza uwo mushinga, ni uko gahunda ya biogaz yavugururwa kuko itizwe neza ndetse ntikurikiranwe uko bikwiye.

Mininfra na Minaloc zagombaga gufatanya kuvugurura iyi gahunda mu turere hafi ya twose aho yageze ariko izikora zikaba zari mbarwa bitewe n’uburangare bw’inzego zari zibishinzwe nk’uko byavuzwe n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assumpta.

Yasobanuye ko mu 2016 Mininfra yahaye uturere gukurikirana uwo mushinga ariko inshingano zijyanye n’ubufasha bwa tekiniki zisigarana Mininfra gusa ngo bigaragaza ko utacunzwe neza ntiwagera ku ntego.

Ati “Natwe turabibona, uyu mushinga ntabwo wagenze neza rwose, twavuga ko utageze ku ntege. Ikintu kinini cyatumye uyu mushinga utagenda neza ni ukutawukurikirana. Ntabwo uyu mushinga wigeze ukurikiranwa.”

Yavuze ko abubakiwe biogaz batigeze bigishwa uburyo bwo kuzikoresha ku buryo na nyuma yo kuzubakirwa bajya bamenya ikibazo cyazo ntizangirike.

Ubwo Komisiyo ya PAC yagarukaga ku kibazo cya biogaz mu isuzuma iri gukora kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ya 2019/2020, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021, iki kibazo cyongeye kugaruka.

Visi Perezida wa PAC, yavuze ko nta karere na kamwe katarimo ibibazo bya biogaz ku buryo bisa n’aho amafaranga yashowemo yabaye impfabusa nyamara Mininfra na Monaloc byari byiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yagize ati “Uyu mushinga watwaye amafaranga menshi, umwaka ushize bavuye hano biyemeje igihe bazaba bakoze inyigo ngo babashe gusana izidakora, gushyiraho abatekinisiye bo kubafasha, twari tuzi ko ibi byose byarangiye.”

Umushinga wa biogaz igihugu cyari cyitezemo inyungu ariko ibyo mwatubwiye ubushize mwabisize hano. Ni ukuri turababaye cyane.”

Depite Mutesi, yabajije niba hari icyizere cy’uko uyu mushinga hari icyo uzamarira igihugu. Ati “Uhereye igihe watangiriye wagiye unanirana, ibi ni ibintu bimaze igihe kinini cyane, nta kintu cyigeze gihinduka, hari icyizere mwaduha ku kintu kizavamo?”

Umunyamabanga Uhoramo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yabwiye abadepite ko igenzura ryari riteganyijwe ryakozwe, aho byagaragaye ko biogaz 8600 zidakora.

Uwase yavuze ko Mininfra iri mu biganiro na Minecofin ngo harebwe uko hakemurwa ikibazo cya tekinoloji yakoreshwaga icyo gihe n’ibindi bikenewe ngo biogaz ibashe gukora neza.

Ati “Hari icyizere cy’uko biogaz zacu zakora kuko iyo nyigo navuze twari turimo gukora twarayirangije igaragaza ko inyinshi zikeneye gusanwa.”

Mu byo ingufu za biogaz zari zitezweho harimo kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara nk’ibicanwa by’ibanze ukiri mununi mu gihugu.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) igaragaza ko ingo zikoresha gaz cyangwa biogaz nk’uburyo bw’ibanze bwo guteka ari 4,2%. Iri janisha ryavuye kuri 0,1% mu 2010/2011. Abakoresha inkwi mu guteka ni 77,7%, abakoresha amakara ni 17,5% mu gihe abandi ari abatekesha ibishogoshogo bagera kuri 0,5%.

Uretse mu ngo, ingufu za biogaz zatekerejwe gukoreshwa mu bigo nk’amashuri n’amagereza aho kuri ubu zikoreshwa hafi mu magereza yose yo mu Rwanda mu guteka.




source : https://ift.tt/3tCO9eK

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)