Dr Christopher Kayumba yavanywe muri Kasho ajyanwa kwa Muganga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco yabwiye BBC dukesha aya makuru ko, Dr Christopher Kayumba yajyanywe ku bitaro by'Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru 'kugira ngo bamukorere isuzuma.'

Uyu Munyamategeko avuga ko amakuru yo kujyana kwa muganga uyu mukiliya we yayamenyeshejwe n'Umugenzacyaha uri gukurikirana ikirego cye.

Uyu munyamategeko kandi yari aherutse gutangaza ko umukiliya we ari kwiyicisha inzara kugira ngo agaragaze akababaro ko kugira ngo ahabwe uburenganzira avuga ko ari kuvutswa.

Me Ntirenganya yavuze ko iyi myigaragambyo yyo kwiyicisha inzara yayitangiye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

Bivuze ko iyi myigaragambyo yayitangiye nyuma y'umunsi umwe atawe muri yombi kuko yafunzwe ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 nk'uko byemejwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ko uriya munyapolitiki yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y'uru rwego ya Kicukiro.

RIB itangaza iby'ifungwa ry'uriya mugabo, yavuze ko yatawe muri yombi 'nyuma y'igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n'abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.'

Tariki 07 Nzeri 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwari rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wagiye atumizwaho inshuro zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yari yasabwe kwitaba ejo hashize ku wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 ku biro bikuru bya RIB.

Uyu Munyapolitiki akaba n'Umusesenguzi, mu minsi ishize na bwo yagiye atumizwa n'uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Dr-Christopher-Kayumba-yavanywe-muri-Kasho-ajyanwa-kwa-Muganga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)