Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere y’Ibitaro bya Baho International - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaze igihe bashinja ibi bitaro imikorere itari myiza akaba ari nayo mpamvu hashyizweho iri tsinda ngo hasuzumwe niba ibivugwa ari ukuri koko.

Kije kandi nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye muri yombi abaganga babiri b’ibi bitaro, ngo hakorwe ubugenzi niba baba baragize uruhare mu rupfu rw’umugore uherutse kwitaba Imana yaje kuhivuriza

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yashyizeho itsinda rizajya muri ibi bitaro gusuzuma niba imikorere mibi ivugwa muri ibi bitaro ariyo. Ni itsinda ry’abantu icyenda bagizwe n’abakora muri Minisiteri y’Ubuzima, abagize amahuriro atandukanye y’abatanga serivisi z’ubuzima ndetse n’abakozi mu bigo binyuranye ariko bifite aho bihuriye na serivisi z’ubuvuzi.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko imwe mu nyandiko yagenewe abagize iri tsinda yaboneye kopi igira iti ““Hashingiwe ku kwisubiramo kw’imikorere buvugwa ko itari myiza muri Baho International Hospital, Minisiteri y’Ubuzima yagushyize mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi kuri serivisi batanga, imikorere, n’ikindi gishobora kuba gifitanye isano n’imikorere na serivise mutanga n’ibigomba gukorwa.”

Iri tsinda rigizwe n’Umuyobozi Mukuru w”Ishami rishinzwe Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, Umukozi Ushinzwe ishami ry’Ubuvuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, Dr. Lysette Umutesi na Hesron Byiringiro wo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

Harimo kandi Kagabo Innocent Umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza, Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubuvuzi mu Rwanda, Gasherebuka Jean Damascene na Ciza Philbert ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

Si abo gusa kandi kuko harimo n’umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaganga b’Amenyo Hanyurwimfura Jean Damascene, Fidele Bimenyimana ubarizwa mu nama Nkuru y’abakora muri za Pharmacies na Donatien Ntagara Ngabo ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

Iri tsinda ryatangiye akazi karyo ku wa 10 Nzeri 2021 rizakora ubu bugenzuzi mu minsi itanu, ubundi hategurwe raporo igaragaza ibyavuyemo.

Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere mibi ivugwa muri Baho International Hospital



source : https://ift.tt/2YLrXDH

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)