Zari yavuze impamvu nyakuri yatumye atandukana n'umusore bakundanaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi w'umugande wabaye umugore wa Diamond bakaza gutandukana, Zari Hassan yahishuye ko impamvu yatandukanye burundu na Dark Stallion ari uko uyu musore yamwinjiriraga mu buzima akamugenzura ndetse akamutegeka abo bagomba guhura.

Muri Gashyantare uyu mwaka, inkuru y'urukundo rwa Zari Hassan na Dark Stallion yatigishije Afurika y'Iburasirazuba bitewe n'uburyo yatakaga uyu musore, ni nyuma y'igihe atangaje ko yatandukanye na King Bae yashinje kumwiyereka uko atari.

Nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo rushya, uyu mugore w'abana 5 yagiye abwirwa n'abamukurikira ko urukundo rwe rutazaramba ndetse ko bizarangira mu marira nko kuri King Bae.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Zari yatangaje bwa mbere ko yatandukanye n'uyu musore kubera ko yabonaga bitamwubaka.

Nyuma y'iminsi mike baje kuvuga ko biyunze, gusa nabwo nyuma y'iminsi mike uyu mugore yatangaje ko batandukanye burundu.

Amwe mu mashusho Zari yashyize kuri Instagram Stories ye mu mpera z'icyumweru gishize, yavuze ko yagarutse mu buzima bwe busanzwe nyuma y'igihe ari mu buzima bucungwa n'uwahoze ari umukunzi we ngo uhora yumva ko abagore bari hejuru ye.

Aya mashusho arimo asangira n'inshuti ze yaherekejwe n'amagambo avuga k'uwari umukunzi we n'ubwo atavuze izina ariko ni Dark Stallion, aho yavuze ko ari na we wamuhitiragamo inshuti bagomba guhura.

Ati 'hari igihe nateretanye n'umusore udakunda inshuti zanjye. Reba batumye ngaragaza uruhande rudasanzwe, wowe utari gushobora.'

Zari w'abana 5 yamenyekanye ubwo yari mu rukundo n'umuhanzi Diamond Platnumz baza no kubana aho babyaranye abana babiri umuhungu n'umukobwa ariko bakaza gutandukana mu ntangiriro za 2018.

Zari Hassan yavuze ko Dark Stallion yamutegekaga, akanga n'inshuti ze



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-nyakuri-yatumye-atandukana-n-umusore-bakundanaga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)