Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P, yahishuye ko imfura ye na Ingabire Olivia bayise 'Iganze Nemeye Zolane'.
Mu kiganiro na RBA cyabaye ku munsi w'ejo, Platini yavuze ko izina rya Zolane ari we warimuhaye, akaba ari izina yakuye muri filime y'abanyamerika yitwa 'The 100' yakinwe wa mbere muri 2014 ubundi ajya gushaka ubusobanuro bwaryo, araribika, ryari iry'umukobwa watawe mu Butayu.
Ati 'Zolane abazi film The 100 bararizi, nararyumvise njya gushaka ubusobanuro bwaryo, ndibika imyaka myinshi. Ni izina riva muri biriya bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara, risobanura izuba ryo mu ruturuturu, rimwe rya mu gitondo.'
Iganze ryo akaba yasobanuye ko ari nyina warimuhaye, n'aho Nemeye ryo ni rimwe mu mazina ya se, kuko yitwa Nemeye Platini.
Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n'umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali. Muri Nyakanga 2021 nibwo uyu muryango waje kwibaruka imfura yabo.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yahishuye-amazina-y-imfura-ye-n-inkomoko-yayo