Ni amasezerano ya za Miliyari cg ni indirimbo nshya ?- Knowless yararikiye abantu ibidasanzwe ejo #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mu cyumweru gishize umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka Miliyari 1 Frw yaje akurikira kurarika abakunzi be bari bamaze icyumweru bategereje ikintu kidasanzwe kigiye kuba kuri we.

Ubu umuhanzi Butera Knowless na we yararitse abantu ko ku munsi w'ejo saa tanu z'amanywa hari ikidasanzwe kizamubaho.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati 'Igikorwa kidasanzwe ejo saa tanu [11:00']'

Uwitwa Karex yahise asubiza ubu butumwa agira ati 'Wowe ugiye gusinyira Miliyari 2.'

Knowless yahise amusubiza agira ati 'Njye mfite agaciro karenze ayo muvandimwe.'

Undi witwa Balaka Eric we yahise avuga ko ahubwo ari Miliyari 12, ati 'Urazitubiriza iki. Butera uramushyira ku rwego nk'urwa bariya, rata ujye wigurira akantu.'

Uretse kuba bamwe bakomeje gukeka ko uyu muhanzikazi uyoboye mu bahanzikazi bo mu Rwanda agiye gusinya amasezerano, haranakekwa ko yaba agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya aherutse kujya gufatira amashusho i Dubai.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ni-amasezerano-ya-za-Miliyari-cg-ni-indirimbo-nshya-Knowless-yararikiye-abantu-ibidasanzwe-ejo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, August 2025