Gatsibo: Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inzu ziri kubakwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo ku nkunga ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) aho yatanze miliyoni 120 Frw zo kugura ibibanza na sima byo kubakira imiryango itishoboye yasenyewe n’ibiza muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 110 ziri kubakwa kigiye kurangira aho ziri kubakwa ku bufatanye bw’abaturage biciye mu miganda.

Yagize ati “Turimo kubaka inzu zo mu byiciro bitandukanye harimo iz’abasenyewe n’ibiza, abari mu manegeka n’izindi nyinshi. Abasenyewe n’ibiza bagera kuri 270, abo turimo kububakira dufatanyije na Minema, inzu zabo tuzifitiye inkunga. Twabonye ibikoresho byose birimo ibibanza, amabati, inzugi na sima nke.”

Gasana yavuze ko icyiciro cya mbere cy’izi nzu kizarangirana na Kamena naho icyiciro cya kabiri kirangire muri Nyakanga tariki ya 15 ngo ku buryo muri uko kwezi abasenyewe n’ibiza bose bazaba bari kuba mu nzu bubakiwe nta kibazo bafite.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngarama bari kubakirwa mu cyiciro cya mbere cy’inzu ziri kubakwa babwiye IGIHE ko bishimiye ko batekerejweho.

Musafiri Ildephonse utuye mu Mudugudu wa Mishenyi mu Kagari ka Karambi, yavuze ko inzu yubakiwe yamaze kuyigeramo ndetse yashimishijwe n’uko atigeze atereranwa n’ubuyobozi nyuma yo gusenyerwa n’imvura.

Ati “Ndashima Imana n’ubuyobozi kuko mbere nari mbayeho ntameze neza, tukimara kugira ikibazo cyo gusenyerwa n’imvura nahise njya ku mashuri mbayo ubuyobozi buradufasha njye na bagenzi banjye none bigeze aho batwubakiye ubu namaze kuyigeramo.”

Uwimana Velena ufite imyaka 35 ubana n’abana be bane, we avuga ko inzu ye yari yubatswe ahantu mu mazi ubwo imvura nyinshi yagwaga ngo Leta yarahamukuye ajya kuba mu mashuri ari nako ashakirwa ikindi kibanza ngo yubakirwe.

Ati “Leta rero yanshakiye ikibanza, ubu ng’ubu ndimo gusakara, abafundi bari kuyisakara bagiye kuyirangiza, ndashimira ubuyobozi bwnayubakiye kuko njye sinari kwishoboza kugura ikibanza bitewe n’ubushobozi buke noneho nkabona ikibanza cyiza kiri kuri kaburimbo bakanampa amabati, imisumari n’ibiti.”

Yavuze ko agereranyije aho yari atuye naho yubakiwe kuri ubu ari heza kuko hegereye abandi baturage kandi hakaba no ku muhanda.

Uretse izi nzu z’abasenyewe n’ibiza, Meya Gasana yavuze ko bari no kubakira abaturage bari bafite inzu zimeze nka nyakatsi aho mu nzu 1800 basabwaga kubaka kuri ubu bamaze kubakira imiryango 900 aziyongeraho andi make.

Ati “Turimo turakora igenamigambi ku buryo mu mwaka utaha nabo abo bizadusaba ko dusenya izo babagamo tukabubakira bushya tuzabikora tukabubakira.”

Meya Gasana yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa bakomeje gushyira hamwe bakazamura izi nzu z’abaturage batishoboye, yavuze ko kandi bari no kubakira indi miryango 14 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kubashimira.

Imiryango 270 y’abatishoboye yasenyewe n’ibiza yatangiye kubakirwa muri Gatsibo
Akarere ka Gatsibo kari kubakira imiryango 270 igizwe n’abaturage batishoboye yasenyewe n’ibiza byabaye muri uyu mwaka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)