Abahanzi bagiye kujya bahabwa amafaranga biny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, rivuga ko ari ubufatanye bugamije gukomeza guteza imbere indirimbo z'abahanzi Nyarwanda zigaragazwa ku rutonde rw'indirimbo rwa MNI, ruvugururwa buri gihembwe.

Gaga Scott Butera, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri MNI, yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Radio/Tv10 'kuko buzateza imbere gahunda yacu ya "MNI Music Chart" yo guteza imbere ibikorwa by'indashyikirwa by'abahanzi Nyarwanda.'

Indirimbo za mbere ziri ku rutonde rwa MNI zizajya zihembwa imbonankubone na SPENN, aho indirimbo ya mbere ifite amajwi menshi buri byumweru bibiri izajya ihembwa 250, 000 Frw ndetse n'indirimbo ya mbere ifite amajwi menshi buri gihembwe (mu gihe cy'amezi atatu) izajya ihembwa 1,000,000 Frw.

Umuyobozi w'Ishami ry'Imyidagaduro kuri Radio/TV10, Kate Gustave Nkurunziza, yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo zizajya zitambuka mu kiganiro 'Top 10 powered by MNI' zizajya zikurwa kuri 'webstie' ya MNI

Ati 'Top 10 iribara. Iri kuri 'website' biba byibara, indirimbo ya mbere, iya kabiri gukomeza ukagera ku 10. Nta muntu n'umwe uba ufiteho uruhare, ni ukuvuga ngo uko indirimbo zatowe biba bigaragara, amanota aba ari hanze.'

Yavuze ko indirimbo zizajya zitambuka muri iki kiganiro ari 'iz'abahanzi bemeye gukorana na MNI (bafitanye amasezerano)'.

Ati 'Abo bantu niba baratanze uburenganzira bw'uko indirimbo zabo zishobora gutorwa icyo gihe rero biroroshye ko iyo ndirimbo niba yatowe kandi ikaba igaragara muri za ndirimbo 10, twebwe icyo dukora ni urutonde rw'indirimbo 10.'

Kate Gustave yavuze ko kuri TV10 hari hasanzweho Top 10 yatambukaga mu ikiganiro 'The Link Up' ariko ko ubu "kibaye ikiganiro cyihariye ukwacyo."

Uyu munyamakuru avuga ko abantu bakwiye kwitega ko iki kiganiro kizabasusurutsa, kandi ko ari itafari rikomeye ku muziki w'u Rwanda no kuzamura ubushobozi bw'umuhanzi Nyarwanda no kumenyekanisha igihangano cye.

Buri munsi hazajya hatangazwa uko indirimbo zirimo gutorwa ku rubuga rwa MNI ndetse rimwe mu Cyumweru habe ikiganiro kuri TV10 aho abahanzi bari ku rutonde rwa MNI Music Chart baganira n'abakunzi babo bakanamenyekanisha indirimbo zabo.

MNI izafatanya na Radio/TV10  mu bikorwa byo kwamamaza kugira ngo bigere ku bantu benshi bakunda abahanzi Nyarwanda binyuze mu miyoboro ya Radio, Televiziyo n'imbuga nkoranyambaga mu gushishikariza abakunzi ba muzika gushyigikira abahanzi Nyarwanda.

MNI Ltd ni sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya Muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi Nyarwanda kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

Miliyoni zisaga 20 Frw yahawe abahanzi binyuze mu mushinga w'urutonde rw'indirimbo rwa MNI binyuze mu bihembo byatanzwe buri gihembwe ndetse n'amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.

TV10 ni Murumuna wa Radio 10, ikaba ari yo Televiziyo yigenga yatangiye gukorera mu Rwanda, guhera muri Gashyantare 2013. Iyi Televiziyo igaragara hose mu gihugu, ku kigero cya 100%.

Iri ku murongo wa Digital ndetse igaragara ku miyoboro ya CANAL+, Star Times na Azam TV kandi igaragara ku buntu nta fatabugizi (Fre to Air). Ibi bitanga amahirwe ku bantu benshi yo gukurikira gahunda y'ibiganiro TV10 itegura.


Umuyobozi w'Ishami ry'Imyidagaduro kuri Radio/TV10, Kate Gustave Nkurunziza, yavuze ko ikiganiro 'Top 10 powered by MNI' kizafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Gaga Scott Butera, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri MNI, yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Radio/Tv10



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106880/abahanzi-bagiye-kujya-bahabwa-amafaranga-binyuze-mu-bufatanye-mni-yagiranye-na-radiotv10-106880.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)