Amajyepfo: Imiryango 241 y’abarokotse Jenoside yubakiwe amacumbi mu mwaka umwe(Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo miryango yubakiwe nyuma y’uko bigaragaraye ko hari abadafite aho kuba hashimishije abandi bakaba basembera, bituma uturere tubishyira mu igenamigambi ryatwo ndetse bisabirwa n’ingengo y’imari.

Yose yubakiwe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/2021. Mu Karere ka Huye hubatswe imidugudu yatujwemo imiryango 64 irimo 56 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inzu zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe zifite agaciro k’agera kuri miliyoni 813 Frw.

Mu karere ka Nyamagabe hubakiwe imiryango 36, inzu zose zitwara amafaranga asaga miliyoni 599 muri Nyaruguru hubakirwa imiryango 17 mu nzu zatwaye hafi miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 ni yo yubakiwe inzu mu midugudu inyuranye zatwaye asaga miliyoni 282 Frw naho mu Karere ka Nyanza hubakirwa imiryango 35 inzu zatwaye hafi miliyoni 466 Frw.

Mu karere ka Ruhango hubatswe inzu zahawe imiryango 12 hamwe n’ibikoresho byo mu nzu, byose bitwara miliyoni 130 Frw.

Mu Karere ka Muhanga hubakiwe imiryango 19 inzu zitwara asaga miliyoni 220 Frw. Hubatswe n’umudugudu w’icyitegererezo wa Cyankeri mu Murenge wa Kabacuzi watwaye asanga miliyoni 119 Frw naho mu Karere ka Kamonyi hubakiwe imiryango 40 mu mirenge itandukanye, inzu zatwaye asaga miliyoni 404 Frw.

Izo nzu zagiye zubakwa mu buryo bw’ebyiri muri imwe kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Abazitujwemo bahawe ibikoresho by’ibanze byo mu rugo birimo intebe n’ibitanda biriho matola ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

Abagize iyo miryango yahawe inzu bavuga ko nubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba heza, bishimira kuba Leta itabatereranye ikaba yarabashakiye aho kuba heza habafasha gutuza no gutekereza neza.

Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko mu kwa mbere numva ngo batangiye kutwubakira, ejobundi numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

Abatujwe mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Karere ka Kamonyi, nabo bavuga ko imibereho yabo yahindutse.

Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba abahawe inzu bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere.

Ati “Iterambere ry’igihugu cyacu twese tugomba kurihuriraho kandi tugatera imbere twese nta wusigaye inyuma, rero turabasaba kujya mufata neza ibikorwa mugezwaho no kubibungabunga nk’ibyanyu, guharanira ko bitakwangirika ariko kandi mukabibyaza umusaruro.”

“Uwajyaga abyuka ajya gushaka aho akorera amafaranga ngo yishyure inzu, icyo gikorwa kindi yaheragaho nagihereho yiteze imbere kurushaho kandi birashoboka. Turashaka ko mutekereza byagutse tugatera intambwe igana imbere.”

Usibye iyi miryango yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenoside bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira ubuyobozi bukabaha amabati.

Abarokotse Jenoside mu Karere ka Huye bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza
Imwe mu miryango y'abarokotse Jenoside yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo
Izi nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza
Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 ni yo yubakiwe inzu
Muri uyu mwaka mu Karere ka Nyanza hubakiwe imiryango 35 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Zimwe mu nzu zubakiwe abarokotse Jenosida yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe
Guverineri Kayitesi asaba abahawe inzu zo kubamo bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere
Guverineri Kayitesi asaba abahawe inzu zo kubamo bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere
Gatera Adrien wo mu Karere ka Kamonyi yishimira ko yahawe inzu nziza yo kubamo
Ibyishimo ku miryango y'abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyanza yahawe inzu zo kubamo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba abahawe inzu zo kubamo bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)