Rusizi: Umwarimu yafashwe asambana n’umunyeshuri yigisha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko yabikoze kugira ngo azamuhe amanota meza mu isomo yigisha.

Uyu mwarimu yaguwe gitumo arimo gusambanya uwo munyeshuri mu gihuru mu Murenge wa Kamembe, bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko uyu mwarimu yafashwe na se w’umukobwa, wabonye umwana we asohotse mu rugo ntamushire amakenga akamukurikira.

Uyu mwarimu wigisha imibare mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu koko afunzwe akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha.

Ati “ Nibyo arafunzwe. Yasambanyije umunyeshuri we avuga ko azamuha amanota ariko uwo munyeshuri arengeje imyaka 18, ari mu myaka y’ubukure. Igihano aba agomba guhanishwa kibarirwa mu byo bita ishimishamubiri.”

Igitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda kivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ishimishamubiri iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

Ifoto igaragaza umujyi wa Kamembe muri Rusizi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)