Amajyaruguru: PSF yatangije ubukangurambaga bwo gukebura abacuruzi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bamwe mu bacuruzi berekana uko kandagira ukarabe zikoreshwa
Bamwe mu bacuruzi berekana uko kandagira ukarabe zikoreshwa

Mu gikorwa cyo gutangiza ubwo bukangurambaga, cyabereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanse ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, cyaranzwe no kugenzura uko abacururiza muri santere ya Byangabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyo kimwe n'ababagana.

Abakoraga ubugenzuzi biganjemo abayobozi, binjiraga muri buri duka, batunguwe no gusanga ayo mabwiriza hari benshi batayubahiriza. Amaduka menshi bagiye basanga atagira kandagira ukarabe n'iziyafite ba nyirayo badaheruka kuzishyiramo amazi n'isabuni, ngo bifashe abahagana kuhinjira babanje kwisukura intoki.

Umwe mu bagaragaye yemerera abakiriya ko binjira mu iduka rye batabanje gukaraba intoki, n'uwo mucuruzi ubwe atambaye neza agapfukamunwa, yewe na kandagira ukarabe ibitse mu iduka idakoreshwa.

Yagize ati “Narimo ndwana no gukinga iduka bwangu, kuko hari umuntu musanze nari ngiye kureba dufitanye gahunda. Ni yo mpamvu buriya n'agapfukamunwa kamanutse munsi y'akananwa, kakava mu mwanya wako, musanze koko nari nkambaye nabi!”

Mu bugenzuzi bwakorewe mu maduka y
Mu bugenzuzi bwakorewe mu maduka y'ubucuruzi, 85% byagaragaye ko batubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi

Asabwe kwerekana kandagira ukarabe y'iduka rye uko ikoreshwa, uyu mucuruzi byamutwaye umwanya utari munsi y'iminota itanu arwana na yo, yamunaniye gufunguka, kandi bigaragara ko ifite ivumbi nk'aho atanaheruka kuyikorsha.

Ati “Mu bigaragara kandagira ukarabe ubwo nayibikaga ejobundi yarakoraga. Ariko ndabona ntari kumenya impamvu inaniranye mu buryo butunguranye. Buriya biransaba kuyijyana bongere bayikanike. Ndabikoraho bwangu”.

Mu maduka y'ubucuruzi abarizwa muri santere ya Byangabo, yose abo bayobozi bakoreyemo igenzura, 85% by'abayakoreramo ntibari bubahirije ibisabwa mu kwirinda Covid-9, n'abagerageje kubikora, bwari mu uryo bwa nyirarureshywa; ku buryo hari n'abacuruzi babonye abo bayobozi bahageze, mu kwikeka amababa bahitamo gukinga imiryango y'amaduka, bakizwa n'amaguru.

Ikibazo cy'abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagaragara mu masantere y'ubucuruzi n'amasoko, kimaze iminsi gihangayikishije inzego zitandukanye, ari na yo mpamvu Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru, rwatangije ubukangurambaga bugamije gukebura abacuruzi n'ababagana.

Umuyobozi ukuriye PSF mu Ntara y'Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yagize ati: “Biragaragara ko hari abacuruzi barimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Hamwe usanga kandagira ukarabe zidaheruka amazi n'isabuni. Hari n'amaduka n'amaresitora amwe n'amwe bigaragaramo umwanda, ukabona ko uretse no kwandura Covid-19 hari n'ibyago byinshi byo kuba abahagana bakwandura n'izindi ndwara. Ni yo mpamvu twashyizeho abakangurambaga b'Imboni za PSF, bagiye kudufasha iduka ku rindi, kujya bahwitura abacuruzi n'ababagana, kugira ngo bifashe abantu kwikebuka”.

Mukanyarwaya Donatha ukuriye Urugaga rw
Mukanyarwaya Donatha ukuriye Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyaruguru

Uyu muyobozi yibukije abikorera kutajenjekera iki cyorezo gikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa bitandukanye n'iby'abikorera bidasigaye.

Ati “Abikorera murabizi neza ko iki cyorezo cyadukomye mu nkokora, twisanga mu bihombo bikabije, na n'iyi saha tukibaza uko tuzabyigobotora. None se ko ndeba hari naa bamwe mu bikorera bareberera iki cyorezo kikaba gikomeje kudushegesha, aho na twa tundi ducye twari dusigaranye, ntituyoyoka tutureba? Birasaba kugihagurukira nta n'umwe usigaye”.

Yongeye ati “Hari abagiye batubona bakinga imiryango. Corona ntawe uyikingirana, kandi nta n'uwiruka ngo ayisige; yewe nta n'aho wayihungira hatari mu kuyirwanya abantu bivuye inyuma kandi bashyizemo umwete, kugeza ubwo izaranduka burundu”.

Umukuru w'Intara y'Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yibukije abaturage ko uburyo iki cyorezo gikomeje gukwirakwira kandi gihitana abantu, bihangayikishije. Bityo abasaba kwitwararika, by'umwihariko abacuruzi, kugira ngo batazisanga cyafashe indi ntera, yatuma hafatwa izindi ngamba, ziganisha no muri gahunda ya Guma mu rugo.

Yagize ati “Icyo mbasaba ni uko mukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo mudakorera ku ijisho, ngo mujyeho mucunganwe n'uko agapfukamunwa mukambara neza ari uko ubuyobozi bubareba. Ko muhana intera hagati yanyu cyangwa mwirinze ingendo zitemewe kuko ubuyobozi bubareba. Ndagira ngo mbibutse ko ibyo bidakwiye.kwirinda Covid-9 mukwiye kumva ko atari urugamba duhuriyeho twese. Tubigize ibyacu, twagitsinda vuba, tugasubira mu buzima twahozemo”.

Abazakora ubwo bukangurambaga bazajya bagaragara muri iyi myambaro
Abazakora ubwo bukangurambaga bazajya bagaragara muri iyi myambaro

Ubukangurambaga bugiye gukorwa n'Imboni za PSF mu kurwanya Covid-19 buzamara iminsi 15. Aho zigiye kujya zizenguruka mu ma Centre akomeye yo mu mirenge intandukanye mu Ntara y'Amajyaruguru, zireba niba ingamba zo gukumira Covid-9 zubahirizwa mu maduka no mu masoko.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)