Dosiye ya ba bapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse yashyikirijwe RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n'umuturage agaragaza akarengane k'umuturage wafashwe n'abantu bane bamutwaye shishi itabona bakamwinjiza mu modoka.

Uyu muturage witwa Yusuf Sindeba washyize kuri Twitter aya mashusho akayasangiza Polisi y'u Rwanda, agira ati 'Mwiriweho sinzi niba Polisi y'u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby'iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.'

Nyuma y'amasaha macye uyu Yusuf atangaje buriya butumwa n'aya mashusho, Polisi y'u Rwanda imusubiza kuri Twitter na yo igira iti 'Uyu wafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB na rwo rwagize icyo ruvuga kuri ariya mashusho, ruvuga ko dosie ya bariya bantu yamaze kwakirwa n'uru rwego.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter isubiza ubutumwa bw'uriya muturage, RIB yagize iti 'Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.'

Polisi y'u Rwanda yakunze kunenga bamwe mu bapolisi bahohotera abaturage gusa ikavuga ko uzajya abifatirwamo uretse kuzajya abiryozwa mu nkiko azajya anafatirwa ibihano n'uru rwego rushinzwe umutekano w'abantu n'ibyabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dosiye-ya-ba-bapolisi-bagaragaye-bakubita-uwari-watorotse-yashyikirijwe-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)