Covid-19: Hasabwe kwita ku barokotse Jenoside bashobora guhura n’ihungabana mu bihe byo #Kwibuka27 -

webrwanda
0

Kuva tariki 7 Mata, buri mwaka Abanyarwanda n’abatuye Isi bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni b’inzirakarengane bishwe bazira uko baremwe.

Mu bihe byo kwitegura kwibuka ndetse n’ibyo kwibuka nyirizina usanga by’umwihariko abarokotse Jenoside bahura n’ihungabana baterwa n’ibikomere batewe n’ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside.

Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), utangaza ko by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19, abarokotse bakeneye kwitabwaho birushijeho.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umulisa Aimée-Josiane, ushinzwe Ibikorwa by’Isanamitima, yavuze ko bitewe n’uko bigaragara ko kwibuka abantu bahurira hamwe bitazakunda mu mwaka wa kabiri kubera Covid-19, bikomeje kugira ingaruka ku barokotse.

Ati “Amabwiriza yashyizweho mu kurinda abanyarwanda kwandura Coronavirus, yashyize bamwe mu barokotse baba bonyine, mu bwigunge ndetse no mu bihe by’ubwoba. Ntabwo bashobora kwibuka ababo kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe.”

Umulisa avuga ko kugeza ubu batangiye kuvugana n’abarokotse babasobanurira impamvu ibikorwa byo kwibuka bizaba abantu badahurira hamwe ari benshi aho bagirwa inama yo kubikorera iwabo mu ngo kugira ngo bumve ko ababo bakundaga batigabiranye.

Avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo kwita ku bashobora guhura n’ihungabana bizakomeza gukorerwa kuri telefoni hifashishijwe abajyanama bafasha abahuye n’ihungabana bagera kuri 200 ndetse n’abahanga mu by’Imitekerereze ya Muntu (Psychologists) 20 bari hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yabwiye IGIHE ko binyuze mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG/GAERG, abantu bagera kuri 2500 bagabanyijwe mu matsinda 168 yo mu turere 25 tw’igihugu aribo bari gufashwa muri ibi bihe.

Yavuze ko ababarizwa muri ayo matsinda ari abafite imyaka iri hejuru ya 55 cyane ko aribo biganjemo abakunze kugira ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bikunze kuza mu bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside.

Imibare igaragaza ko nibura 75%, muri abo 2500 bahura n’ibyo bibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije.

Ku rundi ruhande kandi ku bufatanye n’Ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, SURF hashyizweho umurongo wa telefoni utishyurwa wifashishwa n’abantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana bagahabwa ubufasha.

Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko mu 2019, wari ufite abantu 3656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

Muri abo abagera ku 3087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho ibi bibazo by’ihungabana bahuriye nabyo mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Mu 2020, nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, hagaragaye abagera kuri 1200 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije aho abagera kuri 401 muri bo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Abarokotse Jenoside basabiwe kwitabwaho by'umwihariko mu bihe byo kwibuka kubera ihungabana bashobora guhura naryo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)