Mu gushyingura Magufuli Igisirikare cyagize icyo kivuga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

General Venance Mabeyo yabwiye Madamu General Venance Mabeyo wahise arahirira kuyobora kiriya gihugu kikimara gupfusha umukuru wacyo, ko bazamurinda mu byubahiro bihebuje nk'umugaba mukuru w'ingabo.

Yagize ati 'Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n'ubunyangamugayo nk'imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu.'

Nyakwigendera Magufuli yashyinguwe mu gace avukamo kitwa Chato gaherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa kiriya gihugu.

Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya misa kuko Magufuli yari asanzwe ari umukristu gatulika ku kigero cyo hejuru.

Habaye misa ebyiri zirimo imwe yabereye mu Kiliziya y'i Chato yakundaga gusengerwamo na Magufuli mu gihe yabaga ari iwabo naho indi ikaba yabereye kuri stade na yo iri hafi ya hariya.

Misa yabereye kuri stade yitabiriwe n'abantu benshi ari na yo yakurikiwe n'umuhango wo gushyingura Magufuli mu irimbi rw'umuryango.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye muri kiriya gihugu barimo Perezida mushya Madamu Samia Suluhu Hassan, abaminisitiri muri Guverinoma ya kiriya gihugu ndetse Jakaya Mrisho Kikwete wari wasimbuwe na Perezida Magufuli.

JPEG - 28.4 ko
General Venance Mabeyo
JPEG - 56.6 ko
Perezida mushya, Madamu Samia Suluhu Hassan
JPEG - 42.7 ko
Perezida Kakaya Kikwete yari ahari

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mu-gushyingura-Magufuli-Igisirikare-cyagize-icyo-kivuga-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)