Huye: Imvura yasenyeye imiryango 10 yiganjemo ituriye ruhurura yubatswe nabi -

webrwanda
0

Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2021 isenyera abaturage bo mu mirenge ya Mukura na Tumba mu Karere ka Huye.

Iyo ruhurura yubatswe n’abari gukora umuhanda uturuka mu i Rango ukomeza i Sahera bahurizamo amazi aturuka mu murenge wa Tumba n’uwa Mukura bituma aba menshi cyane ku buryo iyo yuzuye yinjira mu ngo z’abaturage.

Mbere iyo ruhurura yanyuragamo amazi aturuka mu Murenge wa Tumba gusa ntagire icyo abatwara kuko ngo mu myaka isaga 10 bahamaze ntacyo babaye.

Ibarura ryagaragaje ko hasenyutse inzu 10; hagwa ibipangu bitatu hangirika n’iteme rimwe ndetse n’umuhanda wa Nyarumanga uherereye mu murenge wa Karama mu Kagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Mitsinda urangirika. Ayo mazi kandi yatwaye n’inka imwe y’inyana, hakomereka n’abantu babiri.

Bampire Maria wo mu Mudugudu w’Agakombe, mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yasenyewe igipangu kirimo imiryango itanu yakodeshaga ndetse n’inzu yabagamo.

Ati “Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka, ubu nta kintu nsigaranye n’inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y’iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi.”

Muri izo nzu zose zasenyutse, ibikoresho byari birimo nk’ibiryamirwa, imyenda, amasafuriya, ibikoresho by’isuku n’ibindi byangiritse byose.

Uwitwa Musanabandi Nadia ati “Nta cyangombwa na kimwe nasigaranye kuko ibyari mu nzu byse byagiye. Amazi yadusenyeye yaturutse muri ruhurura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zibanze basuye imiryango yasenyewe n’iyo mvura barayihumuriza bayizeza ubufasha.

Sebutege yabwiye IGIHE ko hari gushakwa uko abagizweho ingaruka n’ibyo biza bahabwa ubufasha byihuse.

Ati “Ubuyobozi bwakurikiranye aho abaturage baba, dushimira abaturanyi. Turi gushaka uko bagezwaho ibikoresho by’ibanze no gutegura uko ibyangiritse bizasanwa. Ruhurura abatekinisiye batangiye kureba uko yazubakwa neza.”

Yavuze kandi ko bakomeza n’ibikorwa byo gushishikariza abaturage kuzirika ibisenge no gufata amazi abiturukaho.

Hanakozwe ibikorwa byo gusibura imiferege yari yafunze mu rwego rwo gushakira amazi inzira.

Abasenyewe n'imvura barasaba ubufasha kuko basigaye iheruheru
Amazi yabasenyeye yaturutse muri ruhurura bavuga ko yubatswe nabi
Bakeneye ubutabazi bwihuse
Imvura yaguye ku bwinshi mu Karere ka Huye yasenyeye imiryango 10
Imvura yaguye mu Karere ka Huye yasenyeye abaturage
Inzu nyinshi zaguye n'ibikoresho bari birimo birangirika
Meya Sebutege yagiye guhumuriza abaturage basenyewe n'ibiza, abizeza ubufasha

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)