Covid-19: Barashinjwa gushyira amazi muri casque aho gukoresha umuti wica udukoko -

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko hari ubwo umumotari abona umugenzi, agatanguranwa no kubanza gusukamo ayo mazi kugira ngo ajijishe umugenzi atavumbura ko atari umuto wica udukoko.

Uwitwa Byukusenge Emmanuel utuye mu Murenge wa Muhima yagize ati “ Byambayeho umumotari ansukiramo umuti muri casque nihumurije numva ni amazi biba ngombwa ko mbimubaza arampakanira. Nyuma yaje kubona ko abakorerabushake bari kuza batugana nibwo yambwiye ngo muhe casque ye ahita yatsa moto ye ansiga aho.”

Karimunda Patrick we yagize ati “ Kuki polisi itajya ikora nk’umukwabu ngo irebe niba koko imiti baba bitwaje ariyo ? Ubu koko umuntu yagushyirira umuti muri casque ntiwumve n’impumuro yawo koko? Bikwiriye kwitabwaho.”

Muhizi Elie na we yavuze ko yiboneye umumotari ashyira amazi mu gacupa kashizemo umuti wica udukoko,kugira ngo ajijishe abamugana.

Ati “ Naramwiboneye n’amaso yanjye mubaza impamvu ashyizemo amazi ambwira ko ari amufasha kugira ngo igihe umugenzi amusabiye gushyira umuti muri casque ariyo aza kumushyiriramo kuko nta mafaranga yari yagakorera. Hari hakiri mu gitondo cya kare.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, gusa ashimangira ko ari bibi.

Yagize ati “ Ibyo ntabwo twari tubizi gusa muri iyi minsi mu gihe turi muri Covid-19 kuko mbere twabagenzuriraga aho bahagarara ariko ntabwo bikwiye rwose kuko Covid-19 irahari kandi irica.”

Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana kugira ngo iyi ngeso icike, avuga ko uzafatwa azabihanirwa by’intagarugero.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu bice by’igihugu bigaragaramo ubwandu bwa Covid-19 bwo hejuru. Nubwo imibare ikomeje kugabanyuka bitewe n’ingamba zafashwe, haramutse habayeho kudohoka byaba bibi.

Hari abamotari bashinjwa kwifashisha amazi muri casques aho gukoresha umuti wica udukoko mu kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)