Barack Obama yasangije abantu ifoto iteye ubwuzu y'umuryango we. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'abakundana 2021, Barack Obama yasangiye iteye ubwuzu y'umuryango we, hariho umugore we akunda cyane ,Michelle Obama, n'abakobwa babo bombi, Sasha na Malia. Iyi foto isa nk'aho yakuwe mu mafoto yabo bifotoreje ahantu mu mpera za 2020.

Asangira ifoto nziza y'umuryango, Barack yanditse kuri Instagram ati: 'Umunsi mwiza w'abakundana kuri batatu batajya bananirwa kunsetsa. Umucyo wawe utangaje utuma ibintu byose bimurika.'

Barack Obama wahoze ari Perezida wa USA, akunze kugaragariza isi yose urukundo akunda umugore we ndetse n'abakobwa babo kuburyo buri wese abona ko umuryango wabo ari icyitegererezo.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/barack-obama-yasangije-abantu-ifoto-iteye-ubwuzu-yumuryango-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)