Ibyo wamenya ku Ibendera ry'Igihugu n'ibisabwa kugira ngo umuturage aritunge iwe mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibendera ry'u Rwanda ni kimwe mu bimenyetso biranga u Rwanda nk'uko biri mu ngingo ya 9 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.Ibindi biruranga ni Intego, Ikirango cya Republika n'Indirimbo y'Igihugu.

Itegeko Nshinga rya Republika y'u Rwanda riteganya ko Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa ry'Ibendera ry'Igihugu. Itegeko n° 34/2008 ryo kuwa 08/08/2008 nk'uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ni ryo ryubahirizwa uyu munsi.

Ibendera rya Repubulika y'u Rwanda rikorwa mu buryo butandukanye bukurikira : Ibendera ry'Igihugu rinini n'Ibendera ry'Igihugu ritoya. Ingero za buri bendera zigenwa n'Iteka rya Minisitiri ufite uburinzi bw'Ibendera ry'Igihugu mu nshingano ze.

Imiterere y'Ibendera ry'u Rwanda :

Amabara agize Ibendera ry'Igihugu : Icyatsi kibisi, umuhondo n'ubururu burimo izuba n'imirasire yaryo mu ruhande rw'iburyo.

. Ibisobanuro by'amabara agize Ibendere ry'u Rwanda :

- Icyatsi kibisi : Gisobanura icyizere n'uburumbuke hakoreshejwe neza imbaraga z'Abanyarwanda n'ibiri mu Rwanda.

- Umuhondo : Usobanura ubukungu.Abanyarwanda bagomba guhahukukira umurimo kugira ngo bagere ku bukungu burambye.

Ubururu : Busobanura umunezero n'amahoro. Abanyarwanda bagomba guharanira amahoro azabageza ku bukungu burambye n'umunezero.

- Izuba n'imirasire by'umuhondo : bisobanura urumuri rugenda rwiyongera rumurikira byose. Byerekana ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.

Ese umuturage yatunga ibendera ry'igihugu ?

Minisitieri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu Rwanda ko Ibendera ry'Igihugu ni umutungo wa Leta.

Umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, imiryango itari iya Leta ifite ubuzima gatozi, amasosiyete n'amakoperative bifite ubuzima gatozi byemerewe gutunga no gukoresha Ibendera ry'Igihugu bubahiriza ibiteganywa n'amategeko.

Abo kandi bashobora gukora, gutunga no gukoresha ibisa n'Ibendera ry'Igihugu mu buryo budatesha agaciro Ibendera ry'Igihugu.

Iyi Minisiteri isobanura ko ariko umuturage atemerewe kuzamura ibendera iwe mu rugo cyangwa aho akorera nk'uko bigenwa mu ngingo ya 4 y'Iteka rya Minisitiri N◦004/07.01/2014 rigena imikoreshereze yaryo. Umuturage ashobora gutunga ibendera iwe mu rugo ariko akarikorsha hagendewe ku biteganywa n'amategeko

Ibendera ry'Igihugu rinini rizamurwa imbere y'inzu z'ubutegetsi n'ahantu hagenwe gukorerwa imihango y'Igihugu n'inzego zibifitiye ububasha cyangwa ahandi hateganywa n'amategeko. Icyo rizamuyeho kigaragara mu ruhande ruteganye n'aho izuba rishushanyije.

Ibendera ry'Igihugu rinini rishyirwa kandi mu biro by'abayobozi mu nzego za Leta hubahirizwa amabwiriza ya Minisitiri ufite uburinzi bw'Ibendera ry'Igihugu mu nshingano ze.

Ibendera ry'Igihugu kandi ntabwo ryururutswa keretse iyo : ricitse ; rishaje ; ryanduye ; ricuyutse cyangwa imihango ryakoreshejwemo irangiye.

Ku bijyanye no kurahira, umuntu wese urahira imbere y'Ibendera ry'Igihugu arahira arifatishije ikiganza cy'ibumoso azamuye ukuboko kw'iburyo akarambura ikiganza hejuru. Umuntu ufite ubumuga usabwa kurahira adashobora kubahiriza ibisabwa nk'uko bimaze kuvugwa, muri icyo gihe araryambikwa.

Ku bemerewe n'Iteka rya Perezida ko bagomba gukoresha Ibendera ry'Igihugu mu gihe cyo gushyingurwa, icyo gihe hakoreshwa Ibendera ry'Igihugu rinini mu gutwikira isanduku irimo umurambo. Icyo gihe Ibendera ry'Igihugu rigomba kugerekwa hejuru y'isanduku ridakora ku butaka kandi ntihagire ikintu kigerekwa hejuru yaryo. Mu gihe cyo kururutsa umurambo mu mva Ibendera ry'Igihugu rikurwaho.

Ayo mategeko nk'uko twayavuze haruguru ateganya ko Ibendera ry'Igihugu rigomba gufatwa neza, haba mu bubiko cyangwa mu gihe rikoreshwa mu mihango inyuranye kugira ngo ritangirika. Igihe ibendera ryangiritse, ricitse, ryanduye rishaje cyangwa ricuyutse, rigomba gusimbuzwa irindi vuba.

Birabujijwe kandi gutegura Ibendera ry'Igihugu ku meza y'inama kimwe n'ahandi hantu hose rishobora kurambikwaho ibintu hejuru.

Mu gihe Ibendera ry'Igihugu rizamuye hamwe n'iry'ishyirahamwe, iry'Igihugu rizamurwa mbere kandi rikururutswa nyuma. Naho mu gihe Ibendera ry'Igihugu rizamuwe hamwe n'andi mabendera ahasengerwa, iry'Igihugu rijya iburyo bw'usengesha, andi yose akajya ibumoso bwe.

Nanone mu gihe Ibendera ry'Igihugu ritambagijwe hamwe n'irindi bendera, iry'u Rwanda rigomba kuba iburyo muri iryo tambagizwa. Iyo ritambagijwe hamwe n'andi mabendera ari ku murongo utambitse, rishyirwa imbere y'iriri hagati y'uwo murongo.

Buri muntu agomba kubaha Ibendera ry'Igihugu, kuko igitabo cy'amategeko ahana ibyaha giteganya igifungo ndetse n'izahazabu ku muntu wese ukora ibinyuranyije n'ibiteganywa n'aya mategeko twavuze, yaba ukoresheje nabi ibendera ry'Igihugu, utubahiriza Ibendera ry'Igihugu n'ukoresheje nabi uburenganzira bwo gutunga no gukoresha amabara y'ibendera ry'Igihugu. Ibendera ry'u Rwanda rifite amabara atatu, Ubururu, Umuhondo n'Icyatsi kibisi



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyo-wamenya-ku-Ibendera-ry-Igihugu-n-ibisabwa-kugira-ngo-umuturage-aritunge-iwe-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)