Innocent Ndagijimana yasohoye indirimbo"Twarakubonye" yakoranye na Korali Ishimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndagijimana Innocent amaze imyaka 5 akora umuziki ku giti cye, akabifatanya no kuririmba muri korali yo ku rusengero abarizwamo. Amaze gukora indirimbo 4 ari zo; Isi n'ijuru, Warampinduye, Ntirihinduka na Twarakubonye. Iyo yivuga, agira ati "Innocent ni umuntu ukunda Imana n'abantu bayo, ndi umukristo, narakijijwe, ndi umuvugabutumwa mu buryo bwose nshobojwe, ndi umugabo mfite umugore n'umwana umwe".

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Innocent Ndagijimana yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya afatanyije na korali Ishimwe, bashakaga kwibutsa abantu ko n'ubwo bahura n'ibikomeye, Imana ihora ibumva iyo bayitabaje, kandi babibutsa ko Uwiteka ari intwari mu ntambara. Ati "Iyo ndirimbo twashakaga kwibutsa abantu ko n'ubwo twahura n'ibikomeye, intambara, ibihe bikomeye, ibigeragezo,..Imana yo ihora itwumva iyo dukomanze ikingura kandi ari intwari mu ntambara".

Yunzemo ati "Duhamya kandi ko twabonye Imana mu bihe byose twanyuzemo ibyo bigomba gutuma duhereye ku byo yavuze ndetse n'ibyo yakoze tuyizera tukanayiringira". Uyu muhanzi akaba n'umuvugabutumwa yadutangarije intumbero afite mu ivugabutumwa. Ati "Mfite intumbero yo kugeza ubutumwa kuri benshi aba hafi n'abakure bakamenya ko Kristo agira neza kandi ahora yiteguye kumva abamushima, abamusaba,..".
Innocent Ndagijimana arangamiye kugeza ubutumwa bwe mu Rwanda hose no mu mahanga

Ku bijyanye n'ubutumwa yitaho mu myandikire y'indirimbo ze, Ndagijimana yabwiye Inyarwanda.com ati: "Mfite gahunda yo kuririmba ku mibanire myiza Imana yagiriye muntu hamwe n'imibanire myiza umuntu akwiye kugirira Imana. Ni uwo murongo nihaye izo maze gukora zose ziri kuvuga ibyiza, Imana yagiriye muntu hanyuma nzakomeza mvuga ibyiza muntu akwiye kugirira Imana".
Innocent Ndagijimana ari kumwe n'umuryango we

Yavuze ko mu myaka 3 iri imbere yifuza kuba yashyize hanze Album ebyiri ndetse yifuza kuzaba yaragejeje ubutumwa bwe mu ndirimbo mu Rwanda no hanze yarwo. Ati "Imyaka itatu ndashaka kuzaba maze gushyira hanze album 2 kandi nkazaba naramaze kugeza ubutumwa kubantu benshi haba mu Rwanda no mu mahanga".

Video y'indirimbo"TWARAKUBONYE" wayisanga hano:

Source: Inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Innocent-Ndagijimana-yasohoye-indirimbo-Twarakubonye-yakoranye-na-Korali.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)