Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi arafunze nyuma yo gutabariza abagororwa bafite imirire mibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi micye ishize, ubuyobozi bwa Diyosezi Gatorika ya Byumba bwanditse ibaruwa busaba abapadiri batandukanye muri iyi diyosezi ndetse n'abakirisitu kwitanga hakaboneka inkunga y'ibiribwa birimo indagara, isukari na SOSOMA kugirango bagoboke imfungwa n'abagororwa bo muri gereza ya Byumba bafite ikibazo cy'imirire mibi.

Muri iyi baruwa, Musenyeri Nzakamwita ati : "Muri iki gihe isi yose ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus, dukomeje kugezwaho imibare y'imfungwa n'abagororwa bafite ikibazo cy'imibereho kubera ko ababagemuriraga bazitiwe n'ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. By'umwihariko gereza ya Gicumbi yatugejejeho ikibazo cy'abagororwa bafite indwara zikomoka ku mirire mibi, abafite indwara zidakira nka SIDA na diyabeti n'abageze mu za bukuru."

JPEG - 45.9 ko

Nyuma y'uko iyi baruwa igiye hanze ikanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Urwego rw'amagereza mu Rwanda RCS, rwahise rubyamagana ruvuga ko rugenerwa ingengo y'imari yo gutunga imfungwa n'abagororwa kandi ikaba itaragabanutse, ikindi ngo guhagarika gusura ntibyabujije ko abafite ababo bafunzwe baboherereza amafaranga kuri Mobile Money. Mu itangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi mukuru w'uru rwego, CG Rwigamba George, yavuze ko abagororwa bitaweho uko bikwiye, ko bavuzwa kandi abafite uburwayi bakitabwaho by'umwihariko.

JPEG - 93.8 ko

Nyuma y'uko RCS ivuguruje aya makuru, abatari bacye bibasiye Diyosezi ya Byumba byagaragaraga ko yabeshye, nyamara amakuru yaje kumenyekana ni uko yakoraga ubuvugizi nyuma yo gusabwa inkunga n'ubuyobozi bwa gereza ya Byumba. Ibaruwa twabashije kubonera kopi yanditswe n'umuyobozi wa gereza ya Byumba tariki 19/06/2020, yari igenewe itorero rya ADEPR i Byumba, irasa n'iyari yandikiwe andi matorero arimo na Diyosezi Gatorika ya Byumba.

JPEG - 54.8 ko

Muri iyi baruwa, umuyobozi wa gereza ya Byumba yasabaga ko ubuyobozi bw'aya matorero bwabagenera inkunga y'ibiribwa by'inyongerafunguro nk'indagara, isukari na SOSOMA, yo kugoboka abagororwa b'abanyantege nke n'abandi babyimbye amaguru kubera imirire mibi. Nawe yashimangiraga ko byatewe n'ingaruka za COVID-19 yatumye hafatwa ingamba zo guhagarika gusura imfungwa n'abagororwa.

Nyuma y'ibi byose, ikinyamakuru Ukwezi cyamenye amakuru y'uko uwo muyobozi wa gereza yatawe muri yombi. Twaganiriye n'umuvugizi w'Urwego rw'amagereza mu Rwanda, SSP Gakwaya Uwera Pelly, yemeza amakuru y'uko uwo muyobozi ari mu maboko ya RIB ariko avuga ko amakuru arambuye twayahabwa n'urwo rwego rumufite. Yagize ati : "Njyewe ndumva amakuru mwayabaza RIB kuko ari yo imufite. Yagiye kwitaba RIB byo yarayitabye"

Ku murongo wa telefone kandi, ikinyamakuru Ukwezi cyavuganye na Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w'umusigire wa RIB, tumubaza iby'itabwa muri yombi ry'uyu muyobozi wa gereza ya Byumba, atubwira ko aza kuduhamagara. Mu gihe yaba aduhaye andi makuru arambuye twaza kuyabagezaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umuyobozi-wa-gereza-ya-Gicumbi-arafunze-nyuma-yo-gutabariza-abagororwa-bafite-imirire-mibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)