Niba hari ikintu gishobora kugora kikanahenda APR FC ni ukubaka ikipe izifashisha mu mwaka utaha w'imikino wa 2026-27.
Uzatinye umunyarwanda, yagiye avuga ibintu byinshi kandi by'ubwenge, isomere iyi mvugo, "Umuhanga wo kurya arara akarabye!"
Nubwo umwaka w'imikino wa 2025-26 ukiri mu ntangiriro ariko APR FC yakabaye yaratangiye gutekereza umwaka utaha kugira ngo bitazayigora cyane ko ifite abakinnyi benshi kandi b'inkingi za mwamba bazaba basoje amasezerano.
Ikibazo si ukuba basoje amasezerano ahubwo ni uko muri bo kandi ngenderwaho badashaka kongera amasezerano muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Ibi bikaba bishobora kuzagora ndetse bikanahenda APR FC mu gushaka kubongerera mu gihe batabishaka cyangwa kubasimbuza mu gihe byakorwa ku munota wa nyuma.
Reba bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano
Ishimwe Pierre
Umunyezamu wa mbere w'ikipe ya APR FC, Ishimwe Pierre ari mu bakinnyi basoje amasezerano.
Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2019 yazamuwe mu ikipe nkuru ari umunyezamu wa 3 aza gufata umwanya wa mbere.
Muri 2022 yongereye amasezerano y'imyaka 4 azarangira muri 2026. Gusa abamwegereye bakubwira ko we nta kibazo afite mu gihe ikipe yakwifuza gukomezanya na we yiteguye.
Niyomugabo Claude
Uyu ni kapiteni wa APR FC akaba myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso ndetse muri iyi minsi kuri uyu mwanya ni we wa mbere mu ikipe y'Igihugu.
Claude yageze muri APR FC 2019 avuye muri AS Kigali asinya imyaka 2 yarangiye 2021 yongera indi ibiri yarangiye 2023 ari bwo yasinyaga imyaka 3 izarangirana n'uyu mwaka w'imikino.
Amakuru aturuka hafi ya Claude ni uko yumva kuri we igihe kigeze ngo abe yasohoka ajye gukina hanze y'u Rwanda.
Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira byavuzwe ko amakipe arimo Azam FC na Simba SC zo muri Tanzania zamwifuje.
Niyigena Clement
Inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa APR FC ariko utishimye ku buryo byanagora iyi kipe kumugumana.
Niyigena Clement yababajwe cyane n'uko APR FC itigeze imureka ngo ajye gukina hanze y'u Rwanda mu gihe hari amakipe amwifuza mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira.
Ibi bikaba byaramukozeho ku buryo n'imikinire asa n'uwasubiye inyuma kubera kunanirwa kubyakira, arimo kugenda arwana no kugaruka mu bihe bye.
Niyigena Clement wakuriye muri APR FC, yamuzamuye 2019 ariko ihita imutiza muri Marines, yavuyeyo ajya muri Rayon Sports batandukanye 2022 ajya muri APR FC asinya imyaka 2 yarangiye 2024 ari nabwo yongeraga amasezerano y'indi myaka 2 yamugize umunyarwanda uhembwa menshi, azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.
Nshimiyimana Yunusu
Umwe mu bakinnyi bakiri bato ukina mu mutima w'ubwugarizi. Yakuriye mu irerero rya APR FC yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru 2022, muri 2024 ni bwo yongereye amasezerano na we azarangirana n'uyu mwaka w'imikino. Nubwo yifuza gusohoka ariko mu gihe APR FC yamwereka ko ikimukeneye nta kibazo abifiteho.
Ruboneka Bosco
Umwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati APR FC igenderaho.
Ruboneka yinjiye muri APR FC 2020 avuye muri AS Muhanga, yari yasinye imyaka 2 irangiye yongera amasezerano y'imyaka 4 na we azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.
Uyu mukinnyi nubwo inkuru nyinshi zimusohora muri APR FC zivuga ko atifuza kongera amasezerano, andi makuru akamwerekeza muri Rayon Sports, gusa ISIMBI yamenye ko we ategereje ko ubuyobozi bwazamuvugisha, nibamuha ibyo ashaka azahaguma.
Mugisha Gilbert
Rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert na we ari mu bakinnyi bari ku mpera z'amasezerano.
Gilbert Mugisha yageze muri APR FC 2021 avuye muri Rayon Sports icyo gihe yasinye imyaka 2.
Muri 2023 yongereye amasezerano azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.
Ku ruhande rwe nyuma yo kubona ko agenda atakaza umwanya wo kubanza mu kibuga, abamwegereye bakubwira ko atiteguye kongera amasezerano ashaka guhindura akajya aho akina hato atazabura n'umwanya mu ikipe y'Igihugu.
Cheikh Djibril Ouatara
Rutahizamu w'Umunya-Burkina Faso, yageze muri APR mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2024-25, mu ntangiriro z'uyu mwaka, yasinye umwaka n'igice, amasezerano ye akaba arangira muri 2026, shampiyona irangiye.
Ouatara ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, kugaragaza ubuhanga bwe ntibyatinze, gusa kumugumana bishobora kutaborohera cyane ko we yifuza kuba yajya muri shampiyona irenze iyi, muri make agumye muri APR FC byaba ari igitangaza.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-irabareka-bagende-kubagumana-bamwe-batabishaka-biroroha-inkingi-za.html