Davido uheruka mu Rwanda yahishuye uko yakuye inganzo kuri 50 Cent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Davido yatangaje ko amagambo y'urukundo yaririmbye mu ndirimbo ye ya mbere yayakuye mu bahanzi bakomeye bo muri Hip Hop na R&B yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Nelly na 50 Cent.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ingoro y'ubushakashatsi bw'Ubuhanzi n'Umuco ya Grammy Museum, aho yasobanuye aho yakuye inganzo yumvikana mu ndirimbo zo mu bwana bwe ziri mu zamuharuriye inzira.

Davido yavuze ko mu rugo rwabo hacurangwaga cyane umuziki w'abanyamerika, kandi akumva awukunda cyane akiri umwana.

Yibuka uburyo yakururwaga n'imbaraga n'udushya twa 50 Cent, imiririmbire iryoshye ya Nelly, ubuhanga bwa Ludacris, ndetse n'amajwi aryoshye ya Usher.

Album ya Usher yitwa '8701' yavuze ko yamufashije gutekereza umuziki nk'igisobanuro cy'ubuzima bwe.

Yagize ati 'Hari benshi bangize uko ndi. Buri wese mu buryo bwe yampaye umurongo wo gukurikira.'

Davido yanavuze ko afata indirimbo ye yitwa 'Aye' yasohoye mu 2014 nk'iyamushimishije kurusha izindi mu rugendo rwe rw'umuziki.

Yayisobanuye nk'indirimbo ihagarariye umuco nyafurika mu majwi n'imicurangire, ndetse ikaba ikomeje kuba indirimbo yitabirwa cyane n'abafana mu bitaramo bye nubwo hashize imyaka isaga icumi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 ni bwo Davido yakoreye igitaramo cy'amateka muri BK Arena yafatanijemo n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Kid From Kigali, Juno Kizigenza n'abandi.

Davido yavuze ko inganzo ayikomora ku bahanzi nka 50 Cent



Source : http://isimbi.rw/davido-uheruka-mu-rwanda-yahishuye-uko-yakuye-inganzo-kuri-50-cent.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)